Umunyamahanga ukomoka muri Korea, Jin Joseph wari warakatiwe gufungwa imyaka itanu, akajuririra Urukiko rw’Ubujurire yabwiye ko afitiye u Rwanda akamaro atari akwiye gufungwa, yahanaguweho icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Jin Joseph wari ufunze kuva muri 2019, yari yarahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru muri Mutarama 2021.
Yahise ajurira iki cyemezo mu Rukiko rw’ubujurire, aho tariki 13 Nyakanga yaburanye ubujurire bwe, akavuga ko icyaha yahamijwe atagikoze ndetse ko atari akwiye kuba afunze kuko yagiriye u Rwanda akamaro.
Jin Joseph wasabaga kurekurwa, yabwiye Urukiko ko Moto za BMW zikoreshwa na Polisi y’u Rwanda ari we wazizanye ndetse n’imodoka za Hyundai n’iza KIA
Ubwo yaburanaga ubujurire bwe, Ubushinjacyaha na bwo bwahinduye imvugo, buvuga ko ibisabwa n’uregwa bifite ishingiro bityo ko mu gihe Urukiko rwaziherera rubisuzuma rwazagira umwere uyu Munya-Korea rukamurekura.
Urukiko rw’Ubujurire rwafashe icyemezo, ruvuza ko nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Jin Joseph, rwasanze adahamwa n’icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri.
Umucamanza wasomye iki cyemezo ari umwe, yavuze ko ibyaburanyweho mu bujurire, byasuzumwe n’Abacamanza batatu, akaba yagisomye ari umwe kuko bagenzi be bari mu zindi nshingano z’akazi.
Jin Joseph yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yagiranye n’uwitwa Kanyandekwe Pascal bivugwa ko uyu Munya-Korea yacurishije kasha y’uyu Munyarwanda ubundi akayifashisha mu bikorwa byo gufunguza kompanyi mu Bihugu byo hanze.
Uyu Kanyandekwe wavugaga ko uyu Munya-Korea yakoresheje inyandiko zitavugisha ukuri agafunguza sosiyete mu zina rye, mu iburanisha yakomezaga gushimangira ko uregwa akwiye guhamwa n’icyaha ndetse anenga Ubushinjacyaha ukuntu bwaje mu rubanza rw’ubujurire rushinjura nyamara mu rubanza rwa mbere bwarashinjaga.
Ubwo baburana ubujurire kandi Jin Joseph yari yabanje kwanga ko itangazamakuru rikurikirana uru rubanza ngo kuko nyuma yuko ahamijwe kiriya cyaha mu rubanza rwa mbere bikandikwaho n’ibinyamakuru, byamugizeho ingaruka mu Bihugu asanzwe afitemo ishoramari birimo Igihugu cye cy’inkomoko ndetse n’ibyo ku Mugabane wa Afurika.
RADIOTV10