Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera akagirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije.
Itangazo rizamura mu ntera uyu munyamakuru, ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025, aho yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Royal FM.
Ubuyobozi bwa Royal FM bwagize buti “Amakuru ashushye! Aissa Cyiza ni we Muyobozi Mukuru (CEO) mushya wa Royal FM!”
Ubuyobozi bw’iyi Radio bukomeza bwibutsa ko uyu Muyobozi Mukuru mushya wayo yayitangiyeho ari Umunyamakuru usanzwe. Buti “Kuva ku munyamakuru usoma amakuru, akaza kuba Umunyamakuru none akaba abaye Umuyobozi Mukuru, ubu ayoboye inshingano.”
Bukomeza bwizeza ko kubera ubunararibonye afite mu mwuga w’itangazamakuru, bizafasha iyi Radio no mu nshingano ze.
Buti “Ku bw’ubunararibonye bwe ndetse n’icyerekezo, ahazaza ni heza kurushaho. Ishyuke Aissa!”
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ni bwo Aissa Cyiza n’ubundi yari yazamuwe mu ntera, aho yari yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije.
Aissa Cyiza ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga w’Itangazamakuru, dore ko yawinjiyemo muri 2012 aho yakoreraga igitangazamakuru Isango Star akaza kuyivaho yerecyeza kuri Royal FM ari na ho akora kugeza ubu akaba yanagizwe Umuyobozi Mukuru w’iyi radio.

RADIOTV10