Mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, nubwo hamaze kumenyekana amakipe abiri azavamo izacyegukana (APR FC cyangwa Rayon), ariko mu mikino yacyo n’iya shampiyona, hagaragaye ko ikipe nto ishobora gutungura inkuru, ikayitsinda.
Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umunyamakuru Kazungu Clever, usanzwe ari inzobere mu gusesengura umupira w’amaguru ukundwa n’atabari bacye ku Isi.
Uyu mwaka w’imikino wa 2022-23, watweretse ko abatoza Batatu, ari bo Haringingo Francis, Casa Mbungo Andre, Mashami Vicent, bigoranye cyane gutwara igikombe cya Shampiyona, kuko babuze umusaruro kandi ari bo biguriye abakinnyi bose bashakaga.
Batakaje amanota menshi kandi igitangaje ni uko batsinzwe n’amakipe menshi mato muri Shampiyona.
Urugero rworoshye:
– Kugeza ubu Police FC imaze gutsindwa imikino 10 muri Shampiyona!
Imikino Ine y’amakipe akomeye ari yo
Kiyovu (2), Rayon Sports na Mukura.
Yatsinzwe n’amakipe mato, ari yo: Sunrise FC, Gasogi , Gorilla FC, Espoir FC, Bugesera FC ndetse na Etincelles FC.
– Rayon Sports imaze gutsindwa Imikino 7, aho yatsinzwe na APR FC, Kiyovu Sports na Police FC.
Ndetse n’amakipe mato ari yo: Musanze FC, Etincelles, Gasogi nited na Gorilla FC.
– AS Kigali yatsinzwe imikino 7, aho yatsinzwe na Rayon Sports, mu gihe yanganyije imikino myinshi (8), ubu iri ku mwanya wa 4, aho irushwa amanota 13 na Kiyovu kandi mu mikino 15, ya mbere ya Shampiyona zombi zanganyaga amanota 30.
Umutoza Mateso Jean de Dieu, utoza Kiyovu ni we wakoze ibitangaza ibyo abantu batatekerezaga.
Muri Shampiyona Kiyovu Sports atoza imaze gukina imikino 11, itaratsindwa umukino n’umwe. Yanganyije 2 (Rayon na Mukura), mu gihe indi 9, bayitsinze bikurikiranya.
Bahereye kuri Rayon banganya 0-0, nyuma batsinda imikino 9 harimo Police FC, AS Kigali, baheruka kunganya na Mukura, buzuza imikino 11 badatsindwa,
Ese aho ntituzareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, Shampiyona yarabonye nyirayo ari we Kiyovu Sports?
Bibaye nkuko imibare ibigaragaza kuri Kiyovu Sports, ikomeye muri Shampiyona, ni yihe kipe izasigara ku rugo irurinze mu gihe abakuru bazaba basohotse nkuko abafana babivuga? Ni APR FC cg ni Rayon Sports?
Clever Kazungu