Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe ibyangombwa na telefone by’umunyamakuru, wavuze ko yari aherutse gutegwa n’abajura mu masaha y’igicuku bakabimwambura.

Uyu muturage yarashwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, ahagana saa munani.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yemeje amakuru y’iraswa ry’uyu muturage, aho yari umwe muri batatu bariho bacukura inzu y’umuturage utuye muri aka gace, ngo bamwibe.

Avuga ko uwo muturage wari ugiye kwibwa, yatabaje irondo ry’umwuga na ryo rikamenyesha Abapolisi bari bari gucunga umutekano, bakihutira kuhagera.

Ati “Bahageze basanga abajura batatu bari gucukura inzu y’uwo muturage, babiri bariruka undi umwe afata umupanga agiye gutema umupolisi mugenzi we ahita amurasa.”

CIP Gahonzire uvuga ko uyu ukekwaho ubujura yari afite icyuma, umuhoro na ferabeto, nta cyangombwa cye yari afite, ahubwo ko yasanganywe iby’umunyamakuru Niyomugabo Léandre wigeze gukorera RADIOTV10.

Yagize ati “Byarimo ikarita y’akazi y’uwitwa Niyomugabo Léandre ukora kuri TV10 [ntagikorera iki gitangazamakuru], ikarita ya Ecobank, na Equity, irangamuntu, permit, visa card na telephone bya Niyomugabo.”

CIP Gahonzire yaboneyeho kuburira abishoye muri ibi bikorwa by’ubujura mu buryo ubwo ari bwo bwose yaba aba bacukura inzu z’abaturage, ababategera mu nzira bakabambura ibyabo, ko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye.

Umunyamakuru Niyomugabo Léandre avuga ko ibi byangombwa yari yabyambuwe n’abajura bamuteze ari nijoro ubwo yari mu nzira ataha.

Yagize ati “Hari ku wa Gatanu nari ndi mu nzira ndi gutaha, nka saa munani, mbere yuko ngera aho ntuye, abajura barantega banyambura telefone, amafaranga,…”

Uyu munyamakuru avuga ko yagiye gutanga ikirego, kuri iki Cyumweru agiye kumva yumva ahamagawe na Polisi y’u Rwanda ikamunyesha ko umuntu wamwibye, yarashwe n’ubundi ari mu bikorwa by’ubujura.

Ati “Bamurashe bagiye kureba ibyangombwa, basanga nta byangombwa afite ahubwo afite ibyanjye, na telefone yanjye, telefone yanjye kubera ko irimo ifoto nambaye umupira wa TV10 bahita babibona, barampamagara.”

Avuga ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ari bwo yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe, bakamuha ibyangombwa bye byasanganywe ukekwaho ubujura warashwe. Ati “Ubu byose ndabifite ntakibazo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − two =

Previous Post

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Next Post

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.