• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaburanishijwe anasabirwa igifungo

radiotv10by radiotv10
14/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaburanishijwe anasabirwa igifungo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy uzwi mu gutara no gutangaza amakuru, yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw mu rubanza yarezwemo n’umushoramari ku byaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.

Muri uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu munyamakuru aregwa ibishingiye ku nkuru yakoze muri 2024 igatambuka ku gitangazamakuru BTN TV asanzwe akorera.

Ni inkuru yavugaga ku mushoramari Ndayisenga Materne, aho uyu munyamakuru yavuze ko yashije ikibanza mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima, ariko ibikorwa bye bigafunga inzira y’abaturage.

Uretse iyo nkuru yakoze, Ndahiro yanitabiriye ibiganiro bibiri byasesenguraga kuri iyi nkuru n’ibyavugwagamo, aho uyu munyamakuru yabaga ari umutumirwa wo gusobanura ibyo yabonye.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko uyu munyamakuru yakoresheje amagambo kwibasira uyu mushoramari ndetse y’ibitutsi, nk’aho ngo yagereranyijwe n’ifuku, inkebebe ndetse n’inkirabuheri.

Nanone kandi Ubushinjacyaha bwavuze ko n’amakuru yavugwaga ku byavuzwe kuri uriya mushoramari kuri kiriya gikorwa, harimo ibitari ukuri.

Uregwa yaburanye ahakana ibyaha, avuga ko kandi Ubushinjacyaha butari bukwiye kumuzana mu nkiko, ahubwo ko haregwa ibyo bitangazamakuru, kuko iriya nkuru yari iyabyo.

Uyu munyamakuru wavugaga ko iriya nkuru yagiye kuyitara yabanje guhamagarwa n’abaturage bashakaga gukorerwa ubuvugizi, ndetse ko nyuma yo kuyitara, yayitunganyije mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo we atumva impamvu yagombe kuyiregerwa.

Uregwa yavuze ko kandi igitangazamakuru cya BTN akorera, cyabanje gusuzuma no kwemeza iyo nkuru, bityo ko bishimangira ko yari yujuje ibisabwa.

Uregwa kandi yavuze ko iyi nkuru yatumye ubuyobozi bunahagarika ibikorwa by’uyu mushoramari byo gusiza kiriya kibanza, ndetse anacibwa amande ya miliyoni 9 Frw.

Uregwa kandi yahakanye icyaha cyo gutukana mu ruhame, avuga ko umwuga w’itangazamakuru awumazemo imyaka 15, adashobora gutukana.

Ku bijyanye na ziriya nyito zifatwa nk’ibitutsi zirimo kugereranya uriya mushoramari n’ifuku, uregwa yavuze ko byatangajwe n’abaturage mu nkuru yabakoreye, atari we wabivuze.

Ubushinjacyaha ubwo bwatangaga umwanzuro wabwo, bwasabye Urukiko guhamya uregwa ibyaha, rukamukatira gufungwa imyaka itanu no kwishyura ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw.

Nyuma yo kumva ibyatangajwe n’impande zombi, Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rutangaza ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 12 Kamena 2026.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Undi Muminisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza yeguye byongera igitutu kuri Minisitiri w’Intebe usabwa kwegura

Next Post

Delicious Family Meals You Can Cook This Weekend

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Delicious Family Meals You Can Cook This Weekend

Delicious Family Meals You Can Cook This Weekend

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.