• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Undi Muminisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza yeguye byongera igitutu kuri Minisitiri w’Intebe usabwa kwegura

radiotv10by radiotv10
14/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Undi Muminisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza yeguye byongera igitutu kuri Minisitiri w’Intebe usabwa kwegura
Share on FacebookShare on Twitter

Wes Streeting yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima muri Guverinoma y’u Bwongereza, avuga ko atagifitiye icyizere imiyoborere ya Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu Keir Starmer.

Wes Streeting yeguye muri iyi Guverinoma y’ishyaka rya Labour, byongerera ubukana ibibazo bitutumba byo kweguza Minisitiri w’Intebe Keir Starmer nyuma y’imyaka itarenze ibiri amaze ku butegetsi.

Starmer ari mu gitutu gikomeye asabwa nyuma y’ibyavuye mu matora y’ibanze yabaye mu cyumweru gishize.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri X kuri uyu wa Kane, Streeting yavuze ko atagifite “icyizere” mu buyobozi bwa Starmer, yongeraho ko “nta gushidikanya” ko kudakundwa kw’ishyaka kwe ari “ikintu gikomeye kandi gisanzwe mu gutsindwa kwacu mu Bwongereza, Ecosse na Pays de Galles.”

Yakomeje agira ati “Ubu biragaragara ko utazayobora ishyaka ry’aba-Labour mu matora rusange ataha kandi ko Abadepite b’ishyaka ry’aba-Labour n’amashyirahamwe y’abakozi bashaka ko impaka ku kizakurikiraho ziba ikintu cyo guhanganaho mu bitekerezo, atari intambara y’abantu cyangwa ikintu cyoroheje.”

Akomeza agira ati “Bigomba kuba bigari, kandi bisaba abakandida beza bashoboka. Nshyigikiye ubwo buryo kandi ndizera ko muzabishyigikira.”

Itangazo rye rije nyuma y’igitutu gikomeje kotswa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kwegura, ibintu byongeye ibyago byinshi ko uyu munyapolitiki yarekura uyu mwanya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje ibiba byihishe inyuma y’ibihano bifatirwa bimwe mu Bihugu birimo n’u Rwanda

Next Post

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaburanishijwe anasabirwa igifungo

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaburanishijwe anasabirwa igifungo

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaburanishijwe anasabirwa igifungo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.