Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru gusa asezeranya ko azakomeza kuriba hafi.
Isezera ry’uyu munyamakuru, ryemewe na we ubwe, wirinze gutangaza izindi nshingano yerecyejemo, gusa akemeza ko zidahuye n’umwuga w’itangazamakuru yari amazemo igihe kinini.
Kagabo avuga ko nubwo izindi nshingano agiyemo atari iz’itangazamakuru, ariko azakomeza kuba hafi y’uyu mwuga, kuko hari ikiganiro azajya akora mu buryo bugezweho buzwi nka Podcast, kizajya gitambuka kuri YouTube Channel yashinze yitwa ‘KP Media’. Ati “Itangazamakuru ntiwarivamo rikurimo.”
Jean Pierre Kagabo asanzwe azwi mu biganiro bya politiki, ndetse no gutara no gutangaza inkuru zikomeye zirimo iza politiki, iz’ubuvugizi n’iz’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.
Byumwihariko yakoze ibiganiro RBA yagiranye na Perezida Paul Kagame, birimo icyabaye muri mu mpera za 2019 ubwo abantu bariho binjira mu mwaka mushya wa 2020.
Uyu munyamakuru avuga ko kimwe mu byamushimishije mu gihe yari amaze muri uyu mwuga, ari ukuba yarakoranye ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo nakwibagirwa kwakira Umukuru w’igihugu kubera ko mu itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane.”

Uyu munyamakuru watangiye gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, mu yahoze yitwa ORINFOR muri 2003, yabaye Umunyamakuru utara akanatangaza inkuru, aho byumwihariko azwi mu nkuru ziremereye, dore ko yagiye gutara inkuru muri Repubulika ya Centrafrique, muri Mozambique, ahari Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.
Mu nkuru zo mu gihe cya vuba zizwi yataye akanatangaza, ni iyo yakoze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwigariko i Goma no mu nkengero zaho, ubwo Ihuriro AFC/M23 ryari rikimara gufata uyu Mujyi.
Icyo gihe uyu Munyamakuru wigereye ahari hakambitse abarwanaga ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, nk’ahitwa Mubambiro, yatangaje ko akurikije intwaro yahasanze yanagaragaje mu nkuru ye, ubutegetsi bwa Congo bwari bufite undi mugambi urenze uwo kurwana na M23.

RADIOTV10









