• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu munyamakuru wanakoreye RADIOTV10, ubu yamaze kwinjira mu byo gukirikirana igura n’igurisha ry’abakinnyi, abazwi nk’aba-Agent bafasha abakinnyi n’amakipe mu igura n’igurishwa.

Abakinnyi 11 beza Antha:

Umunyezamu (GK): Mohamudu Mose uzwi nka Bebe Matunguru. Yanyuze mu makipe atandukanye nka Mityana FC, Express FC, Victors FC, SC Villa (Uganda), APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports. Ni umwe mu bafashije Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2004, ari na cyo rukumbi u Rwanda rwitabiriye.

Myugariro w’inyuma iburyo (RB): Saidi Ndabaniwe ukomoka mu Burundi, wakiniye Espoir FC, Prince Louis FC na Rayon Sports. Yigeze no guhamagarwa muri Rwanda FC.

Myugariro w’inyuma ibumoso (LB): Nyakwigendera Hamad Ndikumana uzwi nka Katauti. Yakiniye Rayon Sports, KV Turnhout, RSC Anderlecht, KV Mechelen, KAA Gent ndetse n’Amavubi.

Ba myugariro bo hagati (CB):

Karisa Claude: wakiniye Rayon Sports, Yanbian Aodong (China), K. Sint-Truidense V.V (Belgium), akanagira uruhare mu gufasha Amavubi kujya muri CAN 2004.

Didier Bizimana (Umurundi) wakiniye APR FC na Sportvereniging.

Umukinnyi ukina hagati yugarira (DM): Nyakwigendera Jeannot Witakenge (Umunyekongo). Afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Rayon Sports, yanakiniye APR FC, St Eloi Lupopo (DR Congo) na Inter Stars (Burundi).

Umukinnyi wo hagati (CM): Karissa Kase (Umunye-Congo) wakiniye Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Umukinnyi wo hagati usatira (AM): Olivier Karekezi uzwi nka Dangerman. Yakiniye APR FC, Helsingborgs IF, Hamarkameratene, Östers IF, CA Bizertin, Trelleborgs FF na Råå IF. Ni we ufite ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse yanagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kugera muri CAN 2004.

Rutahizamu (CF): Jimmy Gatete, wamamaye cyane kubera igitego cyahesheje u Rwanda itike ya CAN 2004. Yakiniye Mukura VS, APR FC, Maritzburg United (South Africa), Rayon Sports, Police FC (Kenya) na St. George (Ethiopia).

Umukinnyi usatira aca ibumoso (LW): Tambwe Diouf wakiniye Marine FC, SC Kiyovu na Besiktas. Ni we mukinnyi wa mbere ukomoka mu Rwanda wakinnye mu cyiciro cya mbere i Burayi.

Usatira iburyo (RW): Jeremie Dusenge, wamenyekanye cyane muri Rayon Sports kandi akagira uruhare rukomeye mu gutwara CECAFA Kagame Cup Rayon sport yakuye hanze.

Umutoza w’ibihe byose

Antha abona Raoul Shungu (Umunyekongo) ari we mutoza w’ibihe byose mu batoje mu Rwanda. Uyu yanatoje Seychelles, Rayon Sports, Amavubi ndetse na St. Eloi Lupopo.

Rutahizamu Jimmy Gatete
Olivier Karekezi
Na nyakwigendera Katauti

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Next Post

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.