Umunyamakuru Sandra Aline Muhoza wo mu Gihugu cy’u Burundi wakatiwe gufungwa imyaka ine, yafunguwe by’agateganyo amaze imyaka ibiri afunzwe, ategekwa kutarenga Intara atabiherewe uburenganzira.
Uyu munyamakuru wafunzwe muri Mata 2024 kubera ubutumwa yari yanyujije muri Group ya WhatsApp yahuriragamo abandi banyamakuru bagenzi be, aho yavugaga ko hari amakuru “hari imihoro yatanzwe mu Gihugu” cy’u Burundi.
Sandra Aline Muhoza washinjwaga ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’Igihugu kubiba urwango rushingiye ku bwoko, muri Mutarama uyu mwaka yahamijwe ibi byaha akatirwa gufungwa imyaka ine.
Uyu munyamakuru we yaburanye ahakana ibyaha aregwa, agasaba kurekurwa akajya gukomeza umwuga w’itangazamakuru we.
Kuri uyu wa Gatatu yarekuwe by’agateganyo nyuma y’imyaka ibiri afunzwe, ariko akaba yarashyiriweho n’Umucamanza kutarenga Intara atabihirewe uruhushya.
Umunyamategeko wa Sandra Aline Muhoza, yatangaje ko irekurwa ry’umukiliya we, rikubiye mu cyemezo cyafashwe n’Umucamanza Mukuru w’i Ngozi.
Ubwo uyu munyamakuru yasohokaga muri Gereza ya Ngozi, yakiriwe n’umugabo we wari wagiye kumufata kuri iyi Gereza yari amaze igihe afungiyemo.
Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yaganiraga n’abayobozi b’ibinyamakuru binyuranye mu Gihugu cy’u Burundi, yasabwe ko abanyamakuru barimo n’uyu Sandra bagirirwa ikigongwe bakarekurwa.
Perezida Evariste Ndayishimiye we yari yavuze ko atari azi dosiye y’uyu munyamakuru, kandi ko atazi icyo yaba afungiye.
Urwandiko rw’Umucamanza Mukuru wa Ngozi rufungura by’agateganyo Sandra Aline Muhoza, ruvuga ko iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku busabe bwe, kandi ko yemereye inzego z’ubutabera ko atazabangamira urubanza rwe rw’ubujurire rugikomeza, kandi ko yagaragaje imyitwarire myiza igihe amaze afunze.
RADIOTV10









