Umunyamakuru Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca Baby, uri mu bafite amazina azwi mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, aravuga ko inzu ye igeretse ari kubaka, iri hafi kurangira, ndetse ko kuyitaha ari vuba cyane.
Uyu munyamakuru wamamaye ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo Flash Radio&TV, ndetse na Isibo TV yari aherutse kuvaho avuga ko agiye mu karuhuko, yagarutse mu itangazamakuru aho agiye kujya akorera Radio nshya ya Isibo Radio.
Mu minsi ishize, uyu munyamakuru yahishuye ko ari kubaka inzu igeretse, ubu akaba avuga ko imirimo yo kuyubaka igeze kure ku buryo kuyitaha ari vuba cyane.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Bianca yagize ati “Aho bigeze harashimishije, bimeze neza, tuzayitaha vuba cyane.”
Bianca yavuze ko amafaranga yo kubaka iyi nzu, yavuye mu maboko ye ndetse. Ati “None se igihe umuntu aba yarahereye akora, mba narakoreye idiho?”
Yaboneyeho guha ubutumwa abumva iterambere nk’iri ryagezweho n’abakobwa, bagahita bavuga ko babifashijwemo n’abagabo, avuga ko imyumvire nk’iyi ikwiye gucika.
Ati “Kuki abantu bumva ko uko umugabo ashobora gukora atari ko umudamu yakora? Twese turakora. Niba nshobora gufata igikorwa nkagishoramo hafi miliyoni makumyabiri, iri bukugarukire 1/2 cyayo cyangwa bikajya no hejuru, kubera iki udashobora kubihereza agaciro? Umuntu aba yakoze, aba yavunitse. Ayo yose ni amafaranga umuntu aba yakoreye.”
Bianca avuga ko amafaranga ari kubakisha inzu ye, yayavunikiye mu bikorwa byose yakoze, birimo ibitaramo by’imideri yagiye ategura, ibitangazamakuru yakoreye, ndetse n’ishoramari ry’imyambaro yashinze.
RADIOTV10