• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyamerikakazi ukekwaho kwica abana be babiri wafatiwe ku wundi Mugabane yatumye hibazwa byinshi

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in AMAHANGA
0
Umunyamerikakazi ukekwaho kwica abana be babiri wafatiwe ku wundi Mugabane yatumye hibazwa byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’Umunyamerikakazi w’imyaka 35 ukekwaho kwikora mu nda akica abana be babiri; umuhungu n’umukobwa bataruzuza imyaka 10, yafatiwe muri hoteli y’i London mu Bwongereza, hibazwa uburyo yahageze kandi yari ari guhigishwa uruhindu.

Uwo mugore w’Umunyamerikakazi wahungiye mu Bwongereza nyuma yo kwivugana abana be babiri muri batatu afite, yafashwe yihishe muri Hoteli izwi nka Kensington hotel.

Uyu mugore witwa Kimberlee Singler, yajyanywe imbere y’Urukiko rwa Westminster ku wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024 aho asaba kutohereza iwabo muri Colorado kuburana kuri iki cyaha cyo kwihekura.

Umucamanza w’Urukiko rwo mu Bwongereza rwamuburanishije ku koherezwa mu Gihugu cye, yavuze ko yagiye mu Bwongereza “kuko yari azi neza ibigiye kumubaho.”

Yashakishwaga na Polisi yo muri Colorado imukurikiranyeho kwica abana be babiri barimo uw’umukobwa witwa Elianna w’imyaka icyenda ndetse n’uw’umuhungu witwa Aden w’imyaka irindwi, akekwaho kwica tariki 19 Ukuboza 2023.

Uwahoze ari umugabo we Kevin Wentz bari baratandukanye, ni we wabonye imibiri y’aba bana babo, mu gihe hari hashize ibyumweru bibiri abivuganye.

Yafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, atabwa muri yombi n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenza ibyaha mu Bwongereza, kibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Nyuma y’ifatwa rye, hazamutse ibibazo byinshi, hibazwa uburyo yabashije gucika muri Leta Zunze Ubumwe za America akinjira mu Bwongereza, nyamara yari ashakishwaga kubera gukekwaho ubwicanyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + seventeen =

Previous Post

Tuwumenye ugitangira: Iby’ingenzi bihanzwe amaso muri 2024 buri Munyarwanda akwiye gutegereza

Next Post

Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.