Dr Pierre Celestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda ubu akaba aruhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse na Brig Gen (Rtd) Dr John Gacinya, bari mu bagiye gusoza amasomo muri Mount Kenya University.
Dr Rwigema we na mugenzi we Brig Gen (Rtd) John Gacinya, bari ku rutonde rw’abagomba kuzahabwa impamyabumenyi muri Mount Kenya University mu birori biteganyijwe kuba muri iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2022.
Uyu Munyapolitiki avuga ko yaba we na Brig Gen (Rtd) Gacinya bari gusoza mu cyiciro kisumbuye ku cy’ikirenga [PhD] mu bijyanye n’uburezi bakazahabwa impamyabumenyi ya Post Graduate Diploma in Education.
Avuga ko ko n’ubusanzwe we na Gacinya bari basanzwe bafite PhD, ati “Iriya ni Diplome ituma ugira ubushobozi bwo kuba umwarimu. Irakomeye cyane. Kuko urumva kuba uri PhD Holder nubundi wakwigisha ariko uba ufite ubumenyi n’ubuhanga [Methodology] bwo kuba umwarimu.”
Dr Rwigema uvuga ko n’ubusanzwe yigisha mu mashuri makuru na za Kaminuza nka Jomo Kenyatta University na ULK, avuga ko muri 2019 yari yarangije mu cyiciro cy’ikirenga cya Kaminuza [PhD] ubu akaba agiye guhabwa impamyabumenyi yisumbuye kuri iyi yo mu cyiciro cy’ikirenga mu kwigisha.
Avuga ko uretse kuba asanzwe anigisha ariko iyi mpamyabuenyi agiye guhabwa, izamuha ubwisanzure burunduye bwo gukomeza kwigisha muri Kaminuza ku buryo mu gihe azaba arangije manda ze muri EALA azakomeza uyu mwuga w’ubwarimu.
Avuga ko kuba akomeje kwiga ntagitangaza kirimo kuko “Ntibigira icyiciro cy’imyaka ntarengwa, igihe cyose wakwiga.”
Avuga ko nk’umuntu wabaye muri Politiki y’u Rwanda n’iy’uburezi, yifuza ko mu myaka iri imbere, uburezi bwo mu Rwanda bwaba ari intangarugero nkuko rusanzwe rutanga urugero mu zindi nzego.
Ati “Hakabamo abantu b’abahanga mu domaine [cyiciro] zitandukanye cyane cyane izijyanye n’ibyo twifuza kugera mu Rwanda.”
RADIOTV10