Peter Fahrenholtz wabaye muri Dipolomasi y’Igihugu cy’u Budage akaba yaranagihagarariye mu Bihugu birimo n’u Rwanda, yavuze ko nyuma yo gutembera mu bice byinshi byo mu Mujyi wa Goma, yabonye hatemba amahoro n’ituze.
Uyu muhanga mu mibanire mpuzamahanga uri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yari yanagaragaje ko yahuye na Guverineri w’iyi Ntara, Manzi Willy wamusobanuriye impamvu muzi umutwe wa M23 urwanira, ko ari uguhagarika ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’akarengane bakunze gukorerwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Kabiri, Peter Fahrenholtz yavuze ko nyuma yo gutembera ibice hafi ya byose mu Mujyi wa Goma, nta kibazo kibangamiye abaturage yahabonye.
Yagize ati “Nagendagenze mu bice hafi ya byose by’uyu Mujyi, ariko nta kimenyetso na kimwe cy’ibyugarije abaturage nahabonye. Imihanda yuzuye urujya n’uruza rw’abantu benshi, kandi urababonana akanyamuneza banatekanye.”
Uyu munyapolitiki asuye uyu Mujyi wa Goma habura ibyumweru bibiri ngo wuzuze amezi atatu ufashwe n’Ihuriro AFC/M23 ryawufashe mu mpera za Mutarama uyu mwaka wa 2025, rikanashyiraho ubuyobozi bwaryo bw’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Yavuze ko yasanze ibikorwa binyuranye muri uyu Mujyi biri gukora neza. Ati “Amaduka yuzuye ibiribwa, n’ibindi bicuruzwa bitumizwa mu mahanga. Kaminuza yarongeye ifungura imiryango, amashanyarazi n’amazi biragera mu bice byose amasaha 24 kuri 24.”
Akomeza avuga kandi n’imihanda yo muri uyu mujyi icanirwa amatara ijoro ryose. Ati “Nta myanda wabona ku mihanda. Abapolisi barakora akazi kabo neza, ibyaha na ruswa biragarara ko byaranduwe.”
Yavuze kandi ko yageze no ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi, agasanga urakora neza nta nkomyi, kuko usigaye ufunga saa yine z’ijoro atari ko byahoze.
Ati “Niboneye abagore bambuka binjira muri Goma saa tatu z’ijoro. Nabonye amakamyo 11 ya WFP (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa) ndetse n’iz’Imiryango Itari iya Leta yambuka uwo mupaka nta nkomyi.”
Umujyi wa Goma, ni kamwe mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kari karazahajwe na ruswa ndetse n’ibindi bikorwa bibangamira abaturage bibateza umutekano mucye, mu gihe uyu munyapolitiki, yavuze ko uko bigaragara kuva kayoborwa na AFC/M23 gatangiye kwinjira mu bice bigendera ku mategeko.




RADIOTV10