Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki wo muri Congo imbere y’intumwa zivuye muri America yavuze Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki wo muri Congo imbere y’intumwa zivuye muri America yavuze Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe; ubwo yaganiraga n’Abashingamategeko bo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma iki Gihugu cye gishinja ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.

Ni mu kiganiro Vital Kamerhe yagiranye na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America bari i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024.

Aba bashingamategeko ba Leta Zunze Ubumwe za America, bagiriye uruzinduko muri Congo, bagiye kureba uko ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bihagaze.

Mu kiganiro Kamerhe yagiranye n’aba Bashingamategeko ba America, yababwiye ko amahoro azagaruka mu Burasirazuba bwa Congo, ngo igihe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, zavuye ku butaka bw’iki Gihugu.

Kamerhe kandi yasabye Leta Zunze Ubumwe za America gusaba Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, gufataira ibihano u Rwanda na Uganda, ngo kuko hari raporo nyinshi zagaragaje ko ibi Bihugu bifite uruhare mu ntambara imaze igihe muri DRC.

Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bushinje u Rwanda ibirego nk’ibi by’ibinyoma byo gufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, gusa u Rwanda rukaba rwarabinyomoje kenshi.

Nanone kandi ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakunze gusaba Imiryango mpuzamahanga gufatira ibihano iki Gihugu cy’Igituranyi, ariko ikakima amatwi.

Iri tsinda ry’abashingamategeko bo muri USA, ryari riyobowe na Brian Fitzpatrick, usanzwe ahagarariye Pennsylvanie mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse na Ambasaderi wa USA muri Congo Kinshasa, Lucy Tamlyn.

Brian Fitzpatrick, wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zizakomeza kuba hafi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za America. Ni na yo mpamvu byari ingenzi ko Inteko Ishinga Amategeko yiyizira kureba ibikenewe mu bufatanye, mu rwego rwo kwagura imikoranire mu bikorw aby’ingenzi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − two =

Previous Post

Imwe mu makipe y’ibigwi mu Rwanda idaheruka kwigaragaza irakataje yitegura kugarukana imbaraga (AMAFOTO)

Next Post

AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y'amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.