Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe; ubwo yaganiraga n’Abashingamategeko bo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma iki Gihugu cye gishinja ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.
Ni mu kiganiro Vital Kamerhe yagiranye na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America bari i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024.
Aba bashingamategeko ba Leta Zunze Ubumwe za America, bagiriye uruzinduko muri Congo, bagiye kureba uko ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bihagaze.
Mu kiganiro Kamerhe yagiranye n’aba Bashingamategeko ba America, yababwiye ko amahoro azagaruka mu Burasirazuba bwa Congo, ngo igihe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, zavuye ku butaka bw’iki Gihugu.
Kamerhe kandi yasabye Leta Zunze Ubumwe za America gusaba Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, gufataira ibihano u Rwanda na Uganda, ngo kuko hari raporo nyinshi zagaragaje ko ibi Bihugu bifite uruhare mu ntambara imaze igihe muri DRC.
Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bushinje u Rwanda ibirego nk’ibi by’ibinyoma byo gufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, gusa u Rwanda rukaba rwarabinyomoje kenshi.
Nanone kandi ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakunze gusaba Imiryango mpuzamahanga gufatira ibihano iki Gihugu cy’Igituranyi, ariko ikakima amatwi.
Iri tsinda ry’abashingamategeko bo muri USA, ryari riyobowe na Brian Fitzpatrick, usanzwe ahagarariye Pennsylvanie mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse na Ambasaderi wa USA muri Congo Kinshasa, Lucy Tamlyn.
Brian Fitzpatrick, wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zizakomeza kuba hafi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za America. Ni na yo mpamvu byari ingenzi ko Inteko Ishinga Amategeko yiyizira kureba ibikenewe mu bufatanye, mu rwego rwo kwagura imikoranire mu bikorw aby’ingenzi.”
RADIOTV10