Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyarwanda uba muri Uganda yatawe muri yombi akekwaho ibyumvikanamo amahano

radiotv10by radiotv10
30/07/2024
in AMAHANGA
0
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda uba muri Uganda mu gace ka Kamwezi mu Karere ka Rukiga aho akorera akazi k’ubushumba, yatawe muri yombi na Polisi yo muri iki Gihugu, akekwaho gusambanyiriza umwana we yibyariye w’imyaka itandatu, mu rwuri rw’amatungo.

Uyu mugabo witwa Fosta Twizemana asanzwe ari umushumba w’amatungo aho akorera aka kazi mu gace ka Kayebe muri Kigara mu Karere ka Rukiga.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yabwiye abanyamakuru ko icyaha gikekwa kuri uyu mugabo, cyakozwe mu cyumweru gishize tariki 26 Nyakanga 2024, aho yagikoreye mu rwuri aho akorera akazi ko kwita ku matungo.

Fosta Twizemana ashinjwa kuba yari yagiye mu rwuri ari kumwe n’umugore we Veneranda Baresirente ndetse n’abana babo babiri, barimo uw’imyaka ibiri n’uw’imyaka itandatu.

Polisi ivuga ko uyu mugabo yabanje gusaba umwana w’imyaka ibiri kubabisa, akamusigana n’uw’imyaka itandatu, ubundi akamusambanya, nyuma akaza kumwoherereza nyina, ariko ageze kuri nyina akabona umwuna afite ikibazo.

Umugore w’uyu mugabo ngo baje no gutaha, ariko akomeza kubona umwana wabo afite ibibazo ndetse agorwa no gutambuka, ari bwo yamubazaga icyo yabaye, akamubwira ko se yamusambanyije.

Uyu mugore yihutiye kujya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamwezi kumenyesha uru rwego iby’iki kibazo, ari na bwo umugabo we yahitaga atabwa muri yombi, aza koherezwa kuri Polisi nkuru ku rwego rw’Akarere ka Rukiga.

Umuvugizi wa Polisi ya Kigezi, Elly Maate yavuze ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mugabo ari amahano ndetse ko kinyuranyije n’umuco, ku buryo atumva ukuntu umubyeyi yakorera umwana we ibintu nk’ibi mu gihe ari we ukwiye kumuha uburere.

ASP Elly Maate yavuze ko ibi ari amahano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + sixteen =

Previous Post

Rutahizamu wahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana yagarutse ku kibuga nyuma y’igihe atagaragara

Next Post

Ikindi Gihugu cyibasiwe n’ibiza bidasanzwe byahitanye benshi bisiga abatari bacye mu gahinda

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi Gihugu cyibasiwe n’ibiza bidasanzwe byahitanye benshi bisiga abatari bacye mu gahinda

Ikindi Gihugu cyibasiwe n’ibiza bidasanzwe byahitanye benshi bisiga abatari bacye mu gahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.