Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho.
Uyu Munyarwanda yakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kanama 2025 nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda mu itangazo bwashyize hanze.
Ubushinjacyaha buvuga ko “None tariki ya 8 Kanama 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye umunyarwanda witwa Francois GASANA alias Franky DUSABE woherejwe n’Igihugu cya Norvège kuza kuburanira mu Nkiko z’u Rwanda kubera ibyaha akekwaho bya Jenoside.”
Mu mwaka wa 2007, Gasana yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyange ahanishwa igifungo cy’imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Francois Gasana yavutse mu mwaka wa 1972, mu yahoze ari Selire ya Bitabage, Segiteri ya Ndaro mu Karere ka Ngororero, mu Mtara y’Iburengerazuba. Mu gihe cya Jenoside, Gasana yari umunyeshuri.
Muri Nzeri 2023, Polisi yo muri Norvège yatangaje ko hari Umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka 40 wafatiwe muri iki Gihugu mu mwaka wari wabanje wa 2022 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko icyo gihe inzego z’iki Gihugu ntizahise zitangaza imyirondoro ye, ariko byari bizwi ko Umunyarwanda wahafatiwe ari Gasana wafatiwe mu Mujyi wa Oslo
Muri uko kwezi kwa Nzeri 2023, Urukiko rw’Akarere mu Mujyi wa Oslo rwanzuye ko uyu Munyarwanda ashobora koherezwa mu Rwanda kuhaburanishirizwa, ariko aza kujurira iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, gusa muri Mata 2024 rushimangira ko agomba koherezwa mu Rwanda.
Ntiyanyuzwe n’iki cyemezo, kuko yongeye kujuririra Urukiko rw’Ikirenga, na rwo muri Kamena umwaka ushize rwemeza ko agomba kohereza, biza no gushimangirwa na Minisiteri y’Ubutabera muri iki Gihugu cya Norvège, muri Gashyantare 2025, nanone bihabwa umugisha n’Inama y’Abaminisitiri y’iki Gihugu.

RADIOTV10