Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

radiotv10by radiotv10
08/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Uyu Munyarwanda yakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kanama 2025 nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda mu itangazo bwashyize hanze.

Ubushinjacyaha buvuga ko “None tariki ya 8 Kanama 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye umunyarwanda witwa Francois GASANA alias Franky DUSABE woherejwe n’Igihugu cya Norvège kuza kuburanira mu Nkiko z’u Rwanda kubera ibyaha akekwaho bya Jenoside.”

Mu mwaka wa 2007, Gasana yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyange ahanishwa igifungo cy’imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Francois Gasana yavutse mu mwaka wa 1972, mu yahoze ari Selire ya Bitabage, Segiteri ya Ndaro mu Karere ka Ngororero, mu Mtara y’Iburengerazuba. Mu gihe cya Jenoside, Gasana yari umunyeshuri.

Muri Nzeri 2023, Polisi yo muri Norvège yatangaje ko hari Umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka 40 wafatiwe muri iki Gihugu mu mwaka wari wabanje wa 2022 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko icyo gihe inzego z’iki Gihugu ntizahise zitangaza imyirondoro ye, ariko byari bizwi ko Umunyarwanda wahafatiwe ari Gasana wafatiwe mu Mujyi wa Oslo

Muri uko kwezi kwa Nzeri 2023, Urukiko rw’Akarere mu Mujyi wa Oslo rwanzuye ko uyu Munyarwanda ashobora koherezwa mu Rwanda kuhaburanishirizwa, ariko aza kujurira iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, gusa muri Mata 2024 rushimangira ko agomba koherezwa mu Rwanda.

Ntiyanyuzwe n’iki cyemezo, kuko yongeye kujuririra Urukiko rw’Ikirenga, na rwo muri Kamena umwaka ushize rwemeza ko agomba kohereza, biza no gushimangirwa na Minisiteri y’Ubutabera muri iki Gihugu cya Norvège, muri Gashyantare 2025, nanone bihabwa umugisha n’Inama y’Abaminisitiri y’iki Gihugu.

Gasana yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Next Post

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.