Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda umaze imyaka 30 yarabeshye America yatahuwe ahita atabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
22/03/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Eric Tabaro Nshimiyimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yafashwe n’ubutabera bw’iki Gihugu nyuma yo gutahura ko amaze imyaka 30 yarabihishe.

Uyu Munyarwanda yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, muri Leta ya Ohio aho atuye, akaba akurikiranyweho n’Ubutabera bwa America, ibyaha birimo guhisha ibimenyetso by’amakuru y’impamo.

Akurikiranyweho kandi kubeshya Urukiko mu rubanza rw’uwitwa Teganya Jean Leonard, aho yari umutangabuhamya mu rubanza rwabaye mu 2019, akarutangamo amakuru anyuranye n’ukuri.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Nshimiyimana yari umurwanashyaka w’ishyaka rya MRND ryateguye Jenoside yakorewe Abatutsi rikanayishyira mu bikorwa, aho yari umwe mu bakomeye muri iri shyaka, dore ko yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umushinjacyaha w’Agataganyo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joshua S. Levy yavuze ko Ubutabera bw’iki Gihugu bukurikiranye kuri uyu Munyarwnada ibirimo kuba amaze imyaka 30 yarahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko uru ruhare rwe yaruhishe agamije kugira ngo abone ubuhungiro n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Joshua yatangaje ko Itegeko ryerecyeye abimukira n’abashaka ubuhungiro rya USA ridashobora guhonyorwa ku bantu nk’aba baka ubuhungiro biyoberanyije kandi barakoze ibibi.

Yagize ati “Itegeko ryacu rirebana n’abimukira n’abashaka ubuhungiro ribereyeho kurinda abagizweho ingaruka n’itotezwa, ntabwo ribereyeho ababigizemo uruhare.”

Yizeje ko inzego zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zizakomeza gushakisha abantu nk’aba, ndetse bakagezwa imbere y’Ubutabera.

Nshimiyimana usanzwe ari mu bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, akurikiranyweho kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi b’ingeri zitandukanye, aho we ubwe akurikiranyweho kuba hari abo yishe akoresheje ubuhiri n’umuhoro.

Inyandiko zitanga ubuhamya bw’ibyo yakoze muri Jenoside, zivuga ko hari umwana w’umuhungu w’imyaka 14 yise, ndetse n’umugabo wari ufite ibyo akora muri Kaminuza y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Kayonza-Kabare: Hari inyamaswa yabazengereje ituma batakirenza saa moya batarataha

Next Post

Rwanda: Uko ikofi yabaye intandaro y’urupfu rw’abasore babiri bavukana

Related Posts

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda: Uko ikofi yabaye intandaro y’urupfu rw’abasore babiri bavukana

Rwanda: Uko ikofi yabaye intandaro y’urupfu rw’abasore babiri bavukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.