Inkongi y’umuriro yibasiye resitora iherereye muri Komini ya Ibanda mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye Umunyarwandakazi n’Umurundikazi bakoraga muri iyo resitora.
Ni inkongi yabaye kuri yu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024 nk’uko tubikesha ikinyamakuru ACTUALITÉ.CD gikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu gihe cy’iminsi itatu, inkongi zagaragaye mu Mujyi wa Bukavu, zahitanye abantu umunani, zirimo iyi yadutse kuri uyu wa Kabiri mu rusisiro rwa Nyalukemba muri Komini ya Ibanda.
Iyi nkongi yibasiye resitora izwi nka Bar Métro yanageze no ku zindi nzu eshanu (5) zisanzwe zituwemo n’abaturage zegereye iyi resiotora.
Ngerengeza Christophe uyobora agace ka Nyalukemba, yagize ati “Umubare w’abahaburiye ubuzima ni babiri. Bombi ni abakobwa, barimo Umurundikazi n’undi w’Umunyarwandakazi bakoraga akazi ko kwakira abantu muri iyo resitora ikora n’akari. Bari baryamye ubwo inkongi yadukaga, baza kwitaba Imana.”
Ni mu gihe umunsi wari wabanje ubwo no ku wa Mbere, nabwo abantu batatu bahitanywe n’inkongi yadutse mu gace ka Panzi ko muri uyu mujyi wa Bukavu.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu mujyi wa Bukavu, David Cikuru yagize ati “Umubyeyi yagiye ajyanye abana ku ishuri, agarutse asanga inzu ye yahiye n’abana batatu bapfuye.”
Ni mu gihe abandi bantu batatu na bo bahitanywe n’inkongi y’umuriro yo yabaye mu gace ka Cimpundu na ko muri Bukavu.
Sosiyete Sivile yatanze raporo y’abantu 81 bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro muri uyu mujyi wa Bukavu kuva muri Kamena (06) uyu mwaka, igasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri izi nkongi.
RADIOTV10