• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

radiotv10by radiotv10
29/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwo muri Malawi, rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 40 Umunyarwandakazi uba muri iki Gihugu, rumuhamije icyaha cyo kwica umugabo we.

Uwakatiwe iki gihano, ni Gentille Giramata nyuma yo guhamywa n’icyaha cyo kwica umugabo we witwa Noel Emile Habimana mu mwaka wa 2022.

Muri uru rubanza rwaburanishijwe n’uru Rukiko Rukuru rwa Malawi rifite icyicaro i Lilongwe mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu, haregwagamo undi witwa Rafik Munyamagaju, we wakatiwe gufungwa imyaka 35 no kuzakora imirimo nsimburagifungo.

Ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko, ‎Umucamanza Bruno Kalemba, yavuze ko icyemezo cyo gukatira igifungo cy’imyaka 40 uriya mugore, cyashingiye ku buremere bw’icyaha yakoze no gutanga isomo ku bandi.

Umucamaza yavuze ko uriya mugore yakoresheje intwaro yica umugabo we mu mwaka wa 2022, bikaba biri mu mpamvu nkomezacyaha.

Urukiko rwatangaje ko iki gifungo gitangira kubarwa kuva hatangazwa umwanzuro warwo, kuko uyu mugore yabanje gutoroka ubutabera kandi yari akomeje kuburanishwa.

Umucamanza yavuze kandi ko uregwa atigeze agaragaza kwicuza ku byaha yakoze, ngo abisabire imbabazi, cyangwa ngo yorohereze ubutabera.

Uwitwa Rafiki we wakatiwe gufungwa imyaka 35, we yahawe igihano gito ugereranyije n’icy’uyu baregwa hamwe, kuko we yagaragaje imyitwarire myiza kuva yafatwa, ndetse yubahiriza ibyo yasabwaga n’ubutabera.

Ku bw’iyi mpamvu, Urukiko rwatangaje ko igihano cye gitangira kubarwa kuva igihe yaterewe muri yombi, nyuma yo gukurikiranwaho kiriya cyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 12 =

Previous Post

Umwuka uri gututuma muri Mali watumye Bufaransa busaba abaturage babwo bariyo kuhava byihuse

Next Post

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.