Tuesday, May 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

radiotv10by radiotv10
04/10/2025
in IMYIDAGADURO
1
Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya Osmarito OG uri mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho atuma benshi bamwengura, ari mu byishimo nyuma yo kugura imodoka ye ya mbere.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asanzwe anazwiho cyane kubera amashusho asekeje anyuzaho, Osmarito OG, yasangije abantu amafoto agaragaza imodoka aguze bwa mbere.

Ubutumwa buherekeje aya mafoto, Osmarito yaboneyeho kwishimira, aho yagize ati “Congratulations to me. The first Key [cyangwa se ngo ishimwe kuri njye, imodoka yanjye ya mbere].”

Ni imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 iri mu zigezweho mu Rwanda, dore ko benshi bazikundira imiterere yazo yaba imbere n’inyuma, ndetse no kuba zidakoresha Lisansi nyinshi, kuko ziri mu bwoko bw’izikoresha ibikomoka kuri Petelori n’amashanyarazi ingunga imwe zizwi nka ‘Hybrid’.

Uyu musore uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, umwaka ushize yatangaje ko u Rwanda rwamubereye umugisha, dore ko atari ho yavukiye, kuko yavukiye muri Kenya ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda (Se) n’undi w’Umunyakenya (Nyina).

Osmarito OG waje mu Rwanda muri 2014, yatangaje ko ubwo yari muri Kenya yari amaze kwinjira mu nzira igoramye, dore ko yari yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, ariko aho yagereye mu Rwanda ubuzima bwahindutse akajya ku murongo.

Uretse amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ziba zisekeje, uyu musore anashyiraho amashusho yamamaza ibikorwa bya kompanyi z’ubucuruzi zimwe zo mu Rwanda, ziba zamuhaye akazi.

Osmarito OG yaguze imodoka
Yishimiye iyi ntambwe yateye

RADIOTV10

Comments 1

  1. UWIZEYE Emile says:
    7 months ago

    Congratulations to him!! Akomeze akore plus Discipline

    Reply

Leave a Reply to UWIZEYE Emile Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Next Post

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Related Posts

Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

by radiotv10
04/05/2026
0

Miss Mutesi Jolly yagaragaye afite isakoshi yo mu bwoko ‘Hermès Kelly Bag’ igura abarirwa hagati ya $11,400–$14,500, ni ukuvuga ari...

Umwe mu baregwa hamwe n’umunyamakuru ‘Djihad’ yabuze mu Rukiko

Umwe mu baregwa hamwe n’umunyamakuru ‘Djihad’ yabuze mu Rukiko

by radiotv10
04/05/2026
0

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be bahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni, umwe...

Hamenyekanye andi makuru arambuye yerecyeye igikorwa gitegerejwemo ikirangirire Lamar mu Rwanda

Amakuru mashya: Dj Toxxyk yafatiwe icyemezo n’Urukiko gituma ahita afungurwa

by radiotv10
05/05/2026
0

Umuvangamiziki Shema Arnold de Bosscher wamamaye nka Dj Toxxyk wari ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka yatwaye ubuzima bw'Umupolisi, yabihamijwe...

Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

by radiotv10
01/05/2026
0

Umunyamakuru Rugemana Amena uzwi nka Babu mu biganiro by'imyidagaduro, yemeje ko yasezeye mu kiganiro yakoraga ku Isibo TV, ndetse no...

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
30/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, yafatiwe icyemezo...

IZIHERUKA

Hatangajwe umubare w’abana bose banditswe mu irangamimerere mu Rwanda muri 2025
IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe umubare w’abana bose banditswe mu irangamimerere mu Rwanda muri 2025

by radiotv10
05/05/2026
0

Mu Rwanda hashobora gutangira gahunda ishobora gutuma imodoka zose zihindurwa iz’amashanyarazi cyangwa Gaze

Mu Rwanda hashobora gutangira gahunda ishobora gutuma imodoka zose zihindurwa iz’amashanyarazi cyangwa Gaze

04/05/2026
Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

04/05/2026
Nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Ruto wa Kenya nawe yerecyejeyo

Nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Ruto wa Kenya nawe yerecyejeyo

04/05/2026
Umwe mu baregwa hamwe n’umunyamakuru ‘Djihad’ yabuze mu Rukiko

Umwe mu baregwa hamwe n’umunyamakuru ‘Djihad’ yabuze mu Rukiko

04/05/2026
Hamenyekanye andi makuru arambuye yerecyeye igikorwa gitegerejwemo ikirangirire Lamar mu Rwanda

Amakuru mashya: Dj Toxxyk yafatiwe icyemezo n’Urukiko gituma ahita afungurwa

05/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umubare w’abana bose banditswe mu irangamimerere mu Rwanda muri 2025

Mu Rwanda hashobora gutangira gahunda ishobora gutuma imodoka zose zihindurwa iz’amashanyarazi cyangwa Gaze

Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.