Umuvangamiziki Shema Arnold de Bosscher wamamaye nka Dj Toxxyk wari ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka yatwaye ubuzima bw’Umupolisi, yabihamijwe ahanishwa ibihano birimo imirimo y’inyungu rusange n’ihazabu, agahita afungurwa.
Ni icyemezo cyasomwe none ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza rwaregwamo Shema Arnold de Bosscher uzwi nka Dj Toxxyk.
Dj Toxxyk yahamijwe ibyaha bine birimo icyo kwica umuntu atabigambiriye, icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwakatiye uregwa igihano cyo gukora imirimo ifitiye Igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.
Urukiko kandi rwategetse ko uregwa ahita afungurwa nyuma y’iki cyemezo cyarwo.
Shema Arnold de Bosscher (Dj Toxxyk) yari yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukuboza 2025 nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi ke k’umutekano wo mu muhanda, agahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku ya 20 Ukuboza 2025 ubwo Dj Toxxyk yari avuye mu kazi ko kuvangavanga imiziki muri Kigali Universe, agahita atorokera mu Karere ka Karongi, ari na ho yaje gufatirwa.
Mu maburanisha, uregwa yemeraga iki cyaha cy’impanuka yakoze ariko ko atari yabigambiriye, akavuga ko yanasabye imbabazi umuryango wa nyakwigendera, ndetse ko wazimuhaye.
Dj Toxxyk yavugaga ko ubwo Umupolisi yamuhagarikaga, yari yafashwe n’agatotsi, ntamenye uko byagenze ngo amugonge, kuko yisanze yuriye utununga two ku muhanda tuzwi nka Borodire, bikarangira yagonze umupolisi.
Yemeraga kandi icyaha cyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka, gusa akavuga ko icyatumye ahita yerecyeza mu Ntara y’Iburengerazuba, yari agiye gusaba inama inshuti ye ihatuye kubera igihunga cy’ibyari bimaze kumubaho.
RADIOTV10









