Umunyekongo usanzwe ari impunzi mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye Umunyarwanda wabaga muri Congo, kugira ngo bamwibe inka ze.
Uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma mu cyumweru gishize tariki 24 Ukwakira 2024, ruregwamo impunzi y’Umunyekongo yakoreye icyaha i Masisi muri zone ya Karuba,
Uyu uregwa, ubwo yari amaze gukora iki cyaha yafaranyije n’abandi bantu batatu, yahise ahungira ahungira mu Rwanda mu nkambi ya Mahama aho asanzwe acumbikiwe kuva muri 2012.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Ukurikiranyweho icyaha yafatanyije n’abandi bagabo batatu (3), ubwo ku itariki ya 08/09/2024 bateraga urugo rw’Umunyarwanda witwa Gatamwa Ruberanziza w’imyaka 38 wabaga muri DRC, i Masisi muri zone ya Karuba baramwica biba inka ze esheshatu (6) bajya kuzigurisha.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Abo bafatanyije icyaha na bo bafatiwe muri Congo kandi bakurikiranywe n’ubutabera bwo muri icyo Gihugu.”
Bukomeza buvuga ko uyu wahungiye mu Rwanda “Mu ibazwa rye yemera icyaha kandi agasobanura uko bagikoze.”
RADIOTV10