Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba
Share on FacebookShare on Twitter

Umusasiridoti ukorera umurimo w’ubwiyeguriramana mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi anafite ikigo cy’Ishuri ayobora, watangije gahunda yo kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga, arasaba ubufasha kugira ngo abashe gukomeza ubu bugiraneza.

Ni yuko Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora Urwunge rw’Amashuli rwitiriwe Mutagatifu Pawulo Muko mu Murenge wa Bugarama, atangije igerageza ku bana 35 bavukanye ubumuga burimo n’ubwo mu mutwe bahoraga bakingiranywe mu nzu ubu bakaba baratangiye kwigishwa ku buryo abatarabashaga kuvuga batangiye kubishobora.

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe bigishirizwa muri Saint Paul Muko, bavuga ko aho batangiye kwitabwahaho muri ubwo buryo, hari icyahindutse kuko bitandukanye na mbere aho bamwe birirwaga babakingiranye mu nzu.

Uwimana Charlotte urera umwana ufite ubwo bumuga watawe n’ababyeyi, agira ati “Abaturanyi baransekaga ngo nihaye kurera uwo ntashoboye kandi nshaje, aho aziye aha asigaye yishima kuko abona abandi n’ubwo afite n’ubumuga bwo kutavuga. Mbere naramukingiranaga kugira ngo ngire aho njya kuko nta muntu nabaga ndibumusigire.”

Ndayizeye Vedaste ufite umwana utarabashaga kuvuga nawe agira ati “Ntabwo yavugaga, ariko ubu umuntu aramuvugisha akavuga, wamuhamagara akavuga ngo wii. Ntiyajyaga mu bandi ariko ubu asigaye akina nabo ukabona ko yishimye.”

Uretse abana bato bafite ubumuga bwo mu mutwe barimo n’abafite ubukomatanyije, muri GS Saint Paul Muko hari n’abandi bakuru bavukanye ubwo bumuga batari barigeze amahirwe yo kwiga bashyizwe mu ishuri bakaba batangiye kumenya gusoma no kwandika.

Bahati Louise w’imyaka 35 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ati “Ntabwo bari barashatse ko njya kwiga ngo kubera ko nituraga hasi, ubu nsigaye naramenye kubara no kwandika kandi mba n’uwa mbere.”

Nubwo iki gikorwa gitangiye gutanga umusaruro, Padiri Uwingabire Emmanuel avuga ko yari atangiriye ku mubare muto ugererenyije n’abakeneye kwitabwaho muri ubu buryo agahamagarira abagiraneza kumutera ingabo mu bitugu kuko bisaba ubushobozi bumurenze.

Ati “Twahereye kuri 35 tubashyira mu ishuri harimo abatangiye kuba aba mbere kandi bafite ubumuga bwo mu mutwe. Dutangira kubona abataravugaga batangiye kuvuga n’abatarabonaga batangira kureba turavuga tuti bya bintu birashoboka. Turagira ngo abagiraneza badushyigikire noneho n’abandi 50 basigaye tubazane nabo bige.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, Emmanuel Ndayisaba akimara kumva iki gikorwa yabwiye RADIOTV10 ko bagiye kumwegera bakamuhuza n’abaterankunga basanzwe bakorana.

Ati “Ibikorwa aba akoze ni ugufasha Leta muri rusange, kandi hari abafatanyabikorwa baba bahari ubwo ni ukureba abo tubwira bakamufasha natwe tukaba twabigiramo uruhare.”

Hari habaruwe abana 85 ariko uyu Musaseridoti atangirira kuri 35 mu buryo bwo kugeregeza kugira ngo arebe ko byatanga umusaruro, ubu hakaba hasigaye abandi 50 bakeneye ubufasha nk’ubu.

Abana bahoraga bafungiranywe mu nzu, ubu ni abanyeshuri bitwara neza
Afite imyaka irenga 30 ariko yasubiye mu ishuri kandi aratsinda

Padiri Uwimana arifuza ko abantu bamushyigikira muri iyi gahunda

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 14 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Next Post

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w'Intebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.