Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba
Share on FacebookShare on Twitter

Umusasiridoti ukorera umurimo w’ubwiyeguriramana mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi anafite ikigo cy’Ishuri ayobora, watangije gahunda yo kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga, arasaba ubufasha kugira ngo abashe gukomeza ubu bugiraneza.

Ni yuko Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora Urwunge rw’Amashuli rwitiriwe Mutagatifu Pawulo Muko mu Murenge wa Bugarama, atangije igerageza ku bana 35 bavukanye ubumuga burimo n’ubwo mu mutwe bahoraga bakingiranywe mu nzu ubu bakaba baratangiye kwigishwa ku buryo abatarabashaga kuvuga batangiye kubishobora.

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe bigishirizwa muri Saint Paul Muko, bavuga ko aho batangiye kwitabwahaho muri ubwo buryo, hari icyahindutse kuko bitandukanye na mbere aho bamwe birirwaga babakingiranye mu nzu.

Uwimana Charlotte urera umwana ufite ubwo bumuga watawe n’ababyeyi, agira ati “Abaturanyi baransekaga ngo nihaye kurera uwo ntashoboye kandi nshaje, aho aziye aha asigaye yishima kuko abona abandi n’ubwo afite n’ubumuga bwo kutavuga. Mbere naramukingiranaga kugira ngo ngire aho njya kuko nta muntu nabaga ndibumusigire.”

Ndayizeye Vedaste ufite umwana utarabashaga kuvuga nawe agira ati “Ntabwo yavugaga, ariko ubu umuntu aramuvugisha akavuga, wamuhamagara akavuga ngo wii. Ntiyajyaga mu bandi ariko ubu asigaye akina nabo ukabona ko yishimye.”

Uretse abana bato bafite ubumuga bwo mu mutwe barimo n’abafite ubukomatanyije, muri GS Saint Paul Muko hari n’abandi bakuru bavukanye ubwo bumuga batari barigeze amahirwe yo kwiga bashyizwe mu ishuri bakaba batangiye kumenya gusoma no kwandika.

Bahati Louise w’imyaka 35 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ati “Ntabwo bari barashatse ko njya kwiga ngo kubera ko nituraga hasi, ubu nsigaye naramenye kubara no kwandika kandi mba n’uwa mbere.”

Nubwo iki gikorwa gitangiye gutanga umusaruro, Padiri Uwingabire Emmanuel avuga ko yari atangiriye ku mubare muto ugererenyije n’abakeneye kwitabwaho muri ubu buryo agahamagarira abagiraneza kumutera ingabo mu bitugu kuko bisaba ubushobozi bumurenze.

Ati “Twahereye kuri 35 tubashyira mu ishuri harimo abatangiye kuba aba mbere kandi bafite ubumuga bwo mu mutwe. Dutangira kubona abataravugaga batangiye kuvuga n’abatarabonaga batangira kureba turavuga tuti bya bintu birashoboka. Turagira ngo abagiraneza badushyigikire noneho n’abandi 50 basigaye tubazane nabo bige.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, Emmanuel Ndayisaba akimara kumva iki gikorwa yabwiye RADIOTV10 ko bagiye kumwegera bakamuhuza n’abaterankunga basanzwe bakorana.

Ati “Ibikorwa aba akoze ni ugufasha Leta muri rusange, kandi hari abafatanyabikorwa baba bahari ubwo ni ukureba abo tubwira bakamufasha natwe tukaba twabigiramo uruhare.”

Hari habaruwe abana 85 ariko uyu Musaseridoti atangirira kuri 35 mu buryo bwo kugeregeza kugira ngo arebe ko byatanga umusaruro, ubu hakaba hasigaye abandi 50 bakeneye ubufasha nk’ubu.

Abana bahoraga bafungiranywe mu nzu, ubu ni abanyeshuri bitwara neza
Afite imyaka irenga 30 ariko yasubiye mu ishuri kandi aratsinda

Padiri Uwimana arifuza ko abantu bamushyigikira muri iyi gahunda

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 2 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Next Post

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w'Intebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.