Padiri Uwimana Jean Francois usanzwe ari n’umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Hip Hop, yashyize hanze indirimbo ikoze mu njyana ya Zouk aririmbanamo n’umuzungukazi mu Kinyarwanda.
Iyi ndirimbo yise ‘Kuva cyera’, ni iy’Imana itandukanye n’izo akunze gukora zo mu njyana ya Hip Hop kuko iyi yo ituje mu njyana ya Zouk.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yumvikanamo amagambo y’ihumure, atangira avugamo ko kuva cyera yibazaga icyamuha amahoro y’umutima.
Agahita yikirizwa n’umuzungukazi ugira ati “Nashakaga mu nkebe z’umutima icyahataha umuntu agatekana.”
Padiri Uwimana agakomeza aririmba ati “Mu Mana honyine…” Umuzungukazi akungamo agira ati “Ni ho haba umutuzo n’amahoro ashyitse.”
Padiri Uwimana yatangaje ko iyi ndirimbo yayihimbye ashaka gufasha ababuze amahoro y’umutima, abibutsa ko mu Mana honyine ari ho bakongera kubonera ayo mahoro.
Uyu musaseridoti ukiri no mu muhamagaro, agaragara muri aya mashusho ari kumwe n’uwo muzungukazi baririmbana iyi ndirimbo, bari nko ku myicungo.
Avuga ko iyi ndirimbo ye yise ‘Kuva cyera’ yuzuye ubutumwa bushobora gufasha buri wese uri mu bibazo, yabuze amahoro, ariko akanagira inama abantu kujya bahora bisunga Imana kabone nubwo baba bari mu bibazo.
RADIOTV10