Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, wiyita Umupfumu, wari umaze igihe afungiwe ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yafunguwe ubu akaba ari kubarizwa iwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Ukweli Times, avuga ko Salongo yageze iwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026, asanga bamwiteguye banamuteguriye amazimano.
Yarekuwe nyuma yko hirya y’ejo hashize tariki 27 Mata, Urukiko Rukuru rumukatiye igifungo cy’umwaka umwe rumuhamije icyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bitatu; icyo kudasobanura inkomoko y’umutungu, icy’iyezandonke n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Uyu mugabo wiyita umupfumu yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw.
Uregwa ntiyari yanyuzwe n’iki cyemezo, akijurira mu Rukiko Rukuru, ari na rwo rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe, ahita arekurwa kuko umwaka yari awurengeje afunzwe, dore ko yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2024.
Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cy’igifungo cy’umwaka umwe, cyasomwe n’Urukiko Rukuru tariki 27 Mata 2026, nyuma yuko uru Rukiko ruburanishije ubujurire bwe.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024 ubwo Salongo yatabwaga muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko yafunzwe nyuma yuko hari abantu batandukanye bari batanze ibirego, bavugaga ko yabizezaga ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.
Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi muri 2024, hanakozwe isaka aho yakoreraga ibikorwa by’ubupfumu mu Mudugudu wa Mayange mu Mkagari mu Kagari ka Maranyundo mu Karere ka Bugesera, hasanzwe ibyo yakoreshaga birimo impu z’ibisimba.
RADIOTV10









