IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo na Perezida w’iki Gihugu, Abdel Fattah El-Sisi.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira, yari yitabirwe n’Abapolisi b’u Rwanda barindwi bo ku rwego rwa ofisiye.
Ni ibyiciro bine by’amahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri riherereye mu murwa mukuru Cairo mu gihe cy’ibyumweru umunani.
Amahugurwa arebana n’Uburenganzira bwa Muntu n’imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha yitabiriwe n’abapolisi babiri; Inspector of Police (IP) Emmanuel Gahigana na Assistant Inspector of Police (AIP) Jean de Dieu Tuyisenge, amahugurwa yo guhangana n’ibibazo by’umutekano yitabirwa na IP Jonathan Uwindamutsa.
Hari kandi amahugurwa ajyanye no guhangana n’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga yitabiriwe n’abapolisi babiri aribo; Chief Inspector of Police (CIP) Eric Shyaka na AIP Enock Rukundo ndetse n’icyiciro cy’amahugurwa ajyanye no kuzamura urwego mu by’ubuyobozi n ayo yitabiriwe n’abapolisi babiri; CIP Enock Nkorerimana na CIP Byiringiro Mutijima.
Abahize abandi muri buri cyiciro cy’amahugurwa, bashyikirijwe ibihembo na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi barimo n’umupolisi w’u Rwanda IP Emmanuel Gahigana, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abinjijwe muri Polisi ku rwego rwa ba ofisiye bato (Cadet Course) wabereye kuri iryo shuri mu cyumweru gishize.
Amahugurwa atandukanye akorwa n’abapolisi imbere mu gihugu no hanze yacyo, ni imwe muri gahunda z’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga, mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abapolisi n’ubushobozi hagamijwe kurushaho gukora kinyamwuga no gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
RADIOTV10