• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye

radiotv10by radiotv10
07/12/2023
in MU RWANDA
0
Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umupolisikazi wari wiriwe mu kazi mu Karere ka Rwamagana yari asanzwe akoreramo, yitabye Imana bitunguranye ku mugoroba, nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya ataka umutwe.

Nyakwigendera yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, mu gihe mu gitondo cyo kuri uwo munsi yari yiriwe mu kazi.

Amakuru avuga ko uyu mupolisikazi, yatangiye gutaka umutwe mu masaha y’umugoroba nyuma y’uko ageze mu rugo amaze gusimburwa ku kazi yari yiriweho kuri sitasiyo ya Rwamagana yari asanzwe akoraho.

Ubwo yagezwaga kwa muganga, abaganga bahise batangira kumuha ubutabazi, ndetse banamutera serumu, ariko birangira yitabye Imana.

Ni mu gihe amakuru ava mu baziranye na nyakwigendera, avuga ko ashobora kuba yazize amarozi yaba yahawe n’abamugiriraga ishyari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun wemereye ikinyamakuru Umuseke amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yavuze ko abakeka ibi, babiterwa no kuba yapfuye urupfu rutunguranye kuko atarwaye igihe kinini.

Yagize ati “Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk’urwa nyakwigendera, havugwa byinshi, bityo n’ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.”

SP Twizeyimana Hamdun avuga ko Polisi y’u Rwanda yababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kandi ko bihanganisha umuryango n’inshuti ze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 12 =

Previous Post

Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye

Next Post

Uwari Mayor w’agateganyo wa Rutsiro yatorewe kuyobora Rubavu akinjira muri Njyanama yayo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Uwari Mayor w’agateganyo wa Rutsiro yatorewe kuyobora Rubavu akinjira muri Njyanama yayo

Uwari Mayor w’agateganyo wa Rutsiro yatorewe kuyobora Rubavu akinjira muri Njyanama yayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.