• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi Sean “Diddy” Cumbs wamamaye mu bihe byo hambere nka P. Diddy, wakunze gushinjwa ibirego binyuranye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yatawe muri yombi.

Sean “Diddy” Cumbs wafatiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatawe muri yombi nyuma y’uko ingo ze ebyiri urw’i Los Angeles n’urw’i Miami zikozweho iperereza muri Werurwe uyu mwaka, aho akurikiranyweho kuba harakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamategeko wa Sean “Diddy”, Marc Agnifilo, yavuze ko “babajwe” n’ifungwa ry’umukiliya we “kandi ari umwere.”

Uyu muhazi uri mu baraperi bakunzwe babayeho ku Isi, yagiye avugwaho ibirego binyuranye bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birimo ibyo yakoreye uwahoze ari umukunzi we Casandra “Cassie” Ventura, mu gihe we yagiye ahakana ibirego byose ashinjwa.

Ifatwa rye, rifitanye isano n’iperereza riri gukorwa n’urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Umushinjacyaha muri New York, Damian Williams; yemeje ifatwa rya Sean “Diddy” Cumbs, mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati “Mu masaha atangira umugoroba, abashinzwe umutekano bataye muri yombi Sean Combs, hagendewe ku rwandiko ruta muri yombi rwakozwe na SDNY.”

Umushinjacyaha yatangaje kandi ko Ibiro by’Ubushinjacyaha biteganya gushyira hanze ibirego bishinjwa uyu muhanzi, kuri uyu wa Kabiri “haza no gutangazwa ibirambuye ku ifatwa rye.”

Sean “Diddy” Cumbs yagiye ashinjwa ibirego binyuranye birimo no kuba yarasamanyije umwana utarageza imyaka y’ubukure ndetse no kuba yarashyize ibikangisho kuri umwe mu batunganya umuziki akanamutegeka gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 10 =

Previous Post

Kapiteni wa Rayon yageneye ubutumwa KNC wita ikipe yabo umugore wa Gasogi ye

Next Post

Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje ‘Coup d’Etat’

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje ‘Coup d’Etat’

Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje 'Coup d’Etat'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.