Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bishyuza amafaranga bambuwe ubwo bakoraga mu mushinga wo gukora umuhanda, bajya kwishyuza amafaranga y’icyiciro kimwe cy’aka kazi, babwirwa ko batangaga umuganda.
Aba baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, bakoze imirimo y’amaboko mu gukora umuhanda uturuka ku Biro by’Umurenge wa Nyamyumba werecyeza ku Kagari ka Busoro.
Babwiye RADIOTV10 ko bishyuwe igice kimwe cy’amafaranga bakoreye mu gihe cy’iminsi 10 mu mushinga witwa HIMO, bagiye kwishyuza ay’ikindi cyiciro bakababwira ko bari mu muganda.
Umwe yagize ati “Mbese twakoze ukwezi kuzuye ariko ntibakuduhembye kose. Twabajije ku Murenge kuko bari batubwiye ngo amafaranga yaje, tugezeyo ASOC (umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage) aratubwira ngo ntarahagera.”
Undi muturage avuga ko bahawe aka kazi bahamagawe n’Ubuyobizi bw’Umurenge bwabanje kubatoranya kuko bwashakaga abakennye kurusha abandi kugira ngo babone uko bikenura.
Ati “Twakoze dizeni ya mbere baraduhemba, dukora dizeni ya kabiri baraduhemba, dukora dezeni ya gatatu baraduhemba, noneho dizeni ya kane ntibaduhemba, tukajya tujya mu kazi bisanzwe umuntu agasiga umuryango akajya mu kazi azi ko agiye gukora, dezeni irangiye tugiye gukora urutonde ngo bazaduhembe baratubwira ngo burya ni umuganda twatangaga.”
Uyu muturage wari uyoboye abandi (kapita) avuga ko bajyaga mu kazi bazi ko bagiye gukorera amafaranga ndetse n’imiryango igasigara izi ko bagiye kuyihahira ariko bakaza gutungurwa no kubwirwa ko bakoraga umuganda.
Ati “Umuntu agasiga umugore, agasiga abana, azi ko agiye mu kazi. Twabifashe nko kuduheza kubera ko n’uwo mushinga wari mushya waje ukora nka VUP ariko atari VUP.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric avuga ko atari azi iki kibazo ariko ko bagiye kugikurikirana.
Ati “Icyo ngiye gukora ni ugukurikirana kugira ngo menye ko hari abaturage baba barengana muri ubwo buryo, ninsanga ari ikibazo gishobora gukemurwa n’Umurenge ugikemure.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10