Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasabye ubutegetsi bwa Cameroon gufungura abantu 36 batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu bamaze imyaka itanu bafunzwe.
Aba bantu basabirwa gufungurwa, bashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Cameroon, rya Movement for the Renaissance of Cameroon (MRC), bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano w’Igihugu no kugambanira ubutegetsi ndetse no gutegura no kwitabira imyigaragambyo.
Mu itangazo ryasohowe na Amnesty International, uyu muryangi washinje Leta ya Cameroon gufunga aba bantu binyuranyije n’amategeko, aho ngo bazira gukoresha uburenganzira bwabo bwa politiki.
Ibi bibaye mu gihe Igihugu kiri kwinjira mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho Perezida Paul Biya, w’imyaka 92, amaze imyaka hafi 43 ku butegetsi, yagaragaje ko yifuza kongera kwiyamamariza indi manda, ahanganye n’abakandida 11.
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, abandi bantu 54 bashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, batawe muri yombi i Yaoundé mu murwa mukuru nyuma yuko umukandida wabo Maurice Kamto yanze kwemerwa nubwo baje kurekurwa by’agateganyo, ariko ngo ibyo byatumye hazamuka impungenge ku bwisanzure bwa politiki muri iki Gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje ko rifite impungenge ku bwisanzure bw’abaturage bwo kuzatora.
Imibare ya Loni igaragaza ko 43% by’abaturage b’iki Gihugu babayeho mu bukene bugaragara mu mibereho, uburezi ndetse n’ubuzima.
RADIOTV10