Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza, bavuze ko bemerewe inkunga yo kubakura mu bukene, ariko igahabwa abifite bagakeka ko hatanzwe ruswa, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Ruswa n’Akarengane, TIR, wavuze ko wumvaga ibintu nk’ibi bitakibaho.
Mu minsi ishize, bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge babwiye RADIOTV10 ko hari inkunga y’amatungo y’ihene yari yagenewe abatishoboye ndetse n’abafite ubutaka bwagiye bunyuzwamo amaterari, ariko ko batunguwe no kubona ayo matungo ahabwa abishoboye barimo n’abayobozi b’Imidugudu.
Umwe mu baturage yagize ati “Njyewe ntuye muri Kabeza,iryo jwi ryo kuvuga ngo banakorera umuntu n’inama ntabyo badukoreye, ahubwo ihene abayobozi ni bo bazishoreye barazitwarira.”
Undi ati “Ihene ntayo nabonye na Give Directly ntayo nabonye. Rwose ahanini ni abayobozi twabonye bazimurura.”
Umwe mu bayobozi uri mu bashinzwe umutekano mu Murenge, [Reserve Force) batunzwe urutoki ko bahawe iyo nkunga, na we yiyemereye ko yayihawe mu buryo na we avuga atazi igihe hakorewe urutonde rw’abahawe iyo nkunga, ariko ko atakwanga inkunga ahawe.
Ati “Ndi umuyobozi nanjye ndi umuturage, inka na yo barayimpaye n’uwampa indi nayifata. Amabwiriza bagenderaho batanga ihene cyangwa ay’ufata inka, ntabwo mbizi ibyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Joh Bosco, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bagiye kugikurikirana, gusa Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Rusawa n’Akarengane ishami ryawo mu Rwanda Transparency International Rwanda, uvuga ko na wo utumva uburyo ibintu nk’ibi byabaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Muryango, Apollinaire Mupiganyi yagize ati “Narinzi ko ibyo ngibyo byacitse. Kwishyira cyangwa kwiha inkunga yari igenewe umukene utishoboye, uwishoboye akaba ari we uyifata ibyo haba harimo za ruswa.”
Uyu muyobozi w’uyu Muryango, avuga ko hazakorwa isesengura kuri iki kibazo, gusa aboneraho kugira inama imiryango itari iya Leta ko igihe igiye gutanga inkunga, ikwiye kujya ikurikirana ikamenya ko yahawe koko abo yagenewe.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10