Umuryango BRICS uhuza ibihugu byihuza mu iterambere, watangaje ko kuva muri Mutarama umwaka utaha wa 2024, uzaba urimo Ibihugu bishya bitandatu, bizatuma Ibihugu biwugize byikuba kabiri.
Ibyo Bihugu; ni Iran, Argentina, Misiri, Ethiopia, Arabie Saudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bizinjira muri uyu muryango .
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ni we wabitangaje ko ibi Bihugu byemejwe nk’ibinyamuryango bishya mu nama y’uyu muryango imaze iminsi ibera muri Afurika y’Epfo.
Uko ari bitandatu nibijyamo, bizatuma uyu muryango ugira Ibihugu binyamuryango 11 kuko bizaba bisanzemo u Bushinwa, Afurika y’Epfo, Brazil, u Buhinde n’u Burusiya.
Mu nama y’iminsi itatu isozwa kuri uyu wa Kane, ibi Bihugu byemeje ko bigiye guhagarika gukoresha idorali rya Amerika mu bucuruzi bwabyo, kugira ngo bihangane n’ikibazo cy’ubukungu cyatejwe n’ubuhangange bwaryo.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10