Umusaza w’imyaka 89 n’umugore we w’imyaka 70 bo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bamaze igihe barashakanye, umwe arashinja undi ubusambanyi, undi akamushinja ubusinzi bukabije, ku buryo hari abaturanyi babo babafitiye impungenge ko byazagera aho umwe yivugana undi.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Kayigi mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Muyumbu, umaze igihe ucyocyorana bya hato na hato.
Muzehe Kangabo w’imyaka 89 y’amavuko, ashinjwa n’umugore we Nyirakaberuka ingeso y’ubusinzi bukabije no kumuhoza ku nkeke, amushinja ibinyoma ko na we amuca inyuma akajya kuryamana n’abandi bagabo.
Uyu mukecuru w’imyaka 70 y’amavuko avuga ko ikintu gikomeye umugabo we akunze kumushinja ari ukujya mu bandi bagabo akamuca inyuma, nyamara ngo ntawundi mugabo arabonera ubwambure.
Ati “N’iyo ntarabutse, ndaza nkarara ijoro ngo mvuye mu bagabo. Ubu yanciye gusenga, iyo ngiye gusenga aravuga ngo ngiye mu bagabo.”
Uyu mukecuru avuga ko we n’umugabo we bahoze babana neza nta ntonganya zirangwa mu rugo rwabo, ariko ko aho uyu musaza atangiriye kunywa agacupa cyane, ibintu byahindutse.
Ati “Kera twabanaga neza ariko ntiyanwyaga inzoga cyane, none ubu ni mubi aranywa nk’igitega.”
Kangabo na we ashinja umugore we ko yijanditse mu ngeso z’ubusambanyi ndetse n’ubusinzi, akavuga ko hari igihe ajya kunywa inzoga agahita ajya no muri izo ngeso mbi z’ubushurashuzi.
Uyu musaza yasabye umugore we ko bajya kwipimisha kwa muganga ko nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yaramuzaniye, ariko umukecuru akavuga ko atari ngombwa kuko ntawundi mugabo barahurira mu buriri.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, bagaragaza ko bafite impungenge ko amakimbirane yawo ashobora kuzavamo ingaruka zikomeye. Umwe yagize ati “Uyu musaza uko biri bitari rimwe cyangwa kabiri azica uyu mukecuru.”
Abana b’uyu musaza n’uyu mukecuru, na bo bemeza ko intanganya zabo zimaze igihe, ndetse ko bagerageje kubaganiriza bakabunga, ariko bikaba byaraniranye.
RADIOTV10