Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusaza n’umukecuru b’i Rwamagana bashinjanya ingeso mbi bafitiwe impungenge n’abaturanyi

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in MU RWANDA
0
Umusaza n’umukecuru b’i Rwamagana bashinjanya ingeso mbi bafitiwe impungenge n’abaturanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 89 n’umugore we w’imyaka 70 bo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bamaze igihe barashakanye, umwe arashinja undi ubusambanyi, undi akamushinja ubusinzi bukabije, ku buryo hari abaturanyi babo babafitiye impungenge ko byazagera aho umwe yivugana undi.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Kayigi mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Muyumbu, umaze igihe ucyocyorana bya hato na hato.

Muzehe Kangabo w’imyaka 89 y’amavuko, ashinjwa n’umugore we Nyirakaberuka ingeso y’ubusinzi bukabije no kumuhoza ku nkeke, amushinja ibinyoma ko na we amuca inyuma akajya kuryamana n’abandi bagabo.

Uyu mukecuru w’imyaka 70 y’amavuko avuga ko ikintu gikomeye umugabo we akunze kumushinja ari ukujya mu bandi bagabo akamuca inyuma, nyamara ngo ntawundi mugabo arabonera ubwambure.

Ati “N’iyo ntarabutse, ndaza nkarara ijoro ngo mvuye mu bagabo. Ubu yanciye gusenga, iyo ngiye gusenga aravuga ngo ngiye mu bagabo.”

Uyu mukecuru avuga ko we n’umugabo we bahoze babana neza nta ntonganya zirangwa mu rugo rwabo, ariko ko aho uyu musaza atangiriye kunywa agacupa cyane, ibintu byahindutse.

Ati “Kera twabanaga neza ariko ntiyanwyaga inzoga cyane, none ubu ni mubi aranywa nk’igitega.”

Kangabo na we ashinja umugore we ko yijanditse mu ngeso z’ubusambanyi ndetse n’ubusinzi, akavuga ko hari igihe ajya kunywa inzoga agahita ajya no muri izo ngeso mbi z’ubushurashuzi.

Uyu musaza yasabye umugore we ko bajya kwipimisha kwa muganga ko nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yaramuzaniye, ariko umukecuru akavuga ko atari ngombwa kuko ntawundi mugabo barahurira mu buriri.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, bagaragaza ko bafite impungenge ko amakimbirane yawo ashobora kuzavamo ingaruka zikomeye. Umwe yagize ati “Uyu musaza uko biri bitari rimwe cyangwa kabiri azica uyu mukecuru.”

Abana b’uyu musaza n’uyu mukecuru, na bo bemeza ko intanganya zabo zimaze igihe, ndetse ko bagerageje kubaganiriza bakabunga, ariko bikaba byaraniranye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Next Post

Mu Rwanda hategerejwe umushyitsi ari we Perezida wa Mozambique

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda hategerejwe umushyitsi ari we Perezida wa Mozambique

Mu Rwanda hategerejwe umushyitsi ari we Perezida wa Mozambique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.