Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusesenguzi agaragaje ingaruka zishobora guterwa n’ibyatangajwe na Tshisekedi kuri Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
06/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Umusesenguzi agaragaje ingaruka zishobora guterwa n’ibyatangajwe na Tshisekedi kuri Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi mu bya Politiki avuga ko ibyo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bishobora gutuma gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’Ibihugu byombi, bigenda biguruntege.

Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yagarutse birambuye ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaruka byumwihariko ku byakunze gutangazwa na Felix Tshisekedi wakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda.

Yagize ati “Uyu ukomeza kuvuga ibyo, namubwira ko twarambiwe intambara. Ubu dukeneye gukorana tugashaka amahoro hagati y’ibihugu byacu. Nushaka umuntu ufite ubumenyi ku ntambara, uzanshake. Hari icyo nyiziho. Kandi nzi ububi bwayo.”

Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwo ruhora rwifuza kubana neza n’abaturanyi ndetse n’amahanga yose kuko ruzi neza ko nta kiza cy’intambara. Ati “Ku bw’ibyo nzi n’impamvu nta kintu kiza nko kugira amahoro.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agaragaza ikihishe inyuma y’ibitangazwa na Tshisekedi, ko ari iturufu yo kugira ngo asubikishe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Yagize ati “Kubera ko hari Igihugu kitegura amatora mu mwaka utaha wa 2023, kiri gukoresha ibishoboka byose kugira ngo habeho ibihe bidasanzwe kugira ngo amatora ataba. Muzi n’uburyo yatsinzemo amatora y’ubushize. None arashaka ko aya asubikwa. Ariko yakabaye ashaka indi mpamvu itari twe. ndatekereza ko twifitiye ibindi bibazo byacu ntidukeneye kongeraho iby’abandi.”

Nyuma y’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame atangaje ibi, Felix Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’Igihugu cye, yumvikanye mu magambo aremereye avuga ku mukuru w’u Rwanda.

Ni amagambo anyuranye n’ukuri tutifuje no gutangaza mu nkuru yacu, kuko bizwi neza n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu miyoborere myiza yazamuye imibereho y’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika.

Inzobere akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, Dr Ismael Buchanan yanenze imvugo ya Perezida Felix Tshisekedi yaje mu gihe hari hariho ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi.

Ati “Iyo habayeho ibiganiro ntabwo ari byiza haba ikintu cyo kwataka hagati y’umwe ku wundi, n’ijambo Tshisekedi yagerageje gukoresha, we arataka umuntu ku giti cye, hari igihe hashobora kubamo kugenda biguruntege.”

 

Yakomeje agira ati “Gushotorana hagati bikava hagati y’Abakuru b’Ibihugu bikajya mu nzira nk’iyi, ntabwo byakabaye byiza kuko ari na bo umuntu aba anarebereraho muri rusange.”

Uyu musesenguzi avuga ko nko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari bamwe bashobora gusamira hejuru ibyatangajwe n’Umukuru w’Igihugu cyabo, na bo bakongera kwibasira u Rwanda nkuko mu minsi ishize byari bimeze.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Uwitabiriye Miss Rwanda wifuza kuba Umudepite muri EALA ntiyarenze umutaru

Next Post

Umunyabigwi muri ruhago y’Isi yagaragaye akora igikorwa kigayitse cy’umujinya w’umuranduranzuzi

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyabigwi muri ruhago y’Isi yagaragaye akora igikorwa kigayitse cy’umujinya w’umuranduranzuzi

Umunyabigwi muri ruhago y’Isi yagaragaye akora igikorwa kigayitse cy'umujinya w'umuranduranzuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.