Guvernoma ya Ethiopia yongeye kuzamura ingingo yo kubaka urugomero ku ruzi rwa Nile, yakunze guteza impaka hagati ya Ethiopia, Misiri na Sudani
Mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kane i Addis Ababa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Demeke Mekonnen, yavuze ko nibura hakenewe miliyari 4 na miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2011 ushyirwe mu bikorwa.
Ikinyamakuru the African News cyanditse ko iyi nama ibaye ku nshuro ya kane n’ubundi ntacyo iri butange kuri uru ruzi rwa Nile, kuko ibihugu birimo Misiri na Sudani bihuriye kuri uru rugomero ntagiye rutabwiye Ethiopia kureka kurwubaka, bitewe n’ingaruka ngo babona byagira kuri ibi bihugu.
No muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane, ibi Bihugu byari bihagarariwe, mu gihe ibindi bihugu byo mu gice cy’amajyepfo ya Nile nka Uganda, RDC, Sudani y’Epfo na Tanzania, byo byari byohereje abaminisitri bo kuganira kuri iyo ngingo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10