Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis bwa mbere yongeye kugaragara mu ruhame kuva yaremba akajyanwa mu Bitaro, ubu akaba yabivuyemo ariko n’ubundi akazamara amezi abiri yitabwaho.
Papa Francis yagarutse i Vatican kuri iki Cyumweru nyuma y’ibyumweru bitanu ajyanywe mu Bitaro kubera indwara yo mu myanya y’ubuhumekero afite.
Abaganga bavuga ko n’ubundi Papa Francis azamara amezi abiri ari kuruhuka afata n’imiti kugira ngo akire, ndetse akaba yasabwe kuba ahagaritse ibikorwa byo guhura n’abantu benshi.
Papa w’imyaka 88 y’amavuko, yavuye mu Bitaro atwawe mu modoka ye ya Fiat 500L yambaye ibikoresho bimufasha guhumeka ubwo yinjiraga mu Mujyi wa Vatican.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kandi, yaboneyeho kuramutsa abakristu benshi bari baje kumwakira, bari mu mbuga y’i Vatican, aho yagagaragaye bwa mbere nyuma yo kuva mu Bitaro.
Papa Francis wagaragazaga intege nke kubera uburwayi, yaramukije imbaga aho yazamuraga ikiganza abasuhuza anaba umugisha, abakristu na bo bati “Urakabaho Papa!”
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, iki gihe yari amaze mu Bitaro, ni cyo kibaye kinini mu myaka 12 amaze ari Umushumba wa Kiliziya, ndetse akaba avuye mu Bitaro nyuma yuko abakristu bari bagize impungenge ku buzima bwe ko Imana ishobora kumwisubiza.
Papa Francis nubwo yavuye mu Bitaro, azakomeza gufashwa guhabwa umwuka wo guhumeka, ndetse anakomeze kwitabwaho n’abaganga amasaha 24 kuri 24.
RADIOTV10