Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in AMAHANGA
0
Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis bwa mbere yongeye kugaragara mu ruhame kuva yaremba akajyanwa mu Bitaro, ubu akaba yabivuyemo ariko n’ubundi akazamara amezi abiri yitabwaho.

Papa Francis yagarutse i Vatican kuri iki Cyumweru nyuma y’ibyumweru bitanu ajyanywe mu Bitaro kubera indwara yo mu myanya y’ubuhumekero afite.

Abaganga bavuga ko n’ubundi Papa Francis azamara amezi abiri ari kuruhuka afata n’imiti kugira ngo akire, ndetse akaba yasabwe kuba ahagaritse ibikorwa byo guhura n’abantu benshi.

Papa w’imyaka 88 y’amavuko, yavuye mu Bitaro atwawe mu modoka ye ya Fiat 500L yambaye ibikoresho bimufasha guhumeka ubwo yinjiraga mu Mujyi wa Vatican.

Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kandi, yaboneyeho kuramutsa abakristu benshi bari baje kumwakira, bari mu mbuga y’i Vatican, aho yagagaragaye bwa mbere nyuma yo kuva mu Bitaro.

Papa Francis wagaragazaga intege nke kubera uburwayi, yaramukije imbaga aho yazamuraga ikiganza abasuhuza anaba umugisha, abakristu na bo bati “Urakabaho Papa!”

Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, iki gihe yari amaze mu Bitaro, ni cyo kibaye kinini mu myaka 12 amaze ari Umushumba wa Kiliziya, ndetse akaba avuye mu Bitaro nyuma yuko abakristu bari bagize impungenge ku buzima bwe ko Imana ishobora kumwisubiza.

Papa Francis nubwo yavuye mu Bitaro, azakomeza gufashwa guhabwa umwuka wo guhumeka, ndetse anakomeze kwitabwaho n’abaganga amasaha 24 kuri 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mutoza w’umunyabigwi ku Isi watangaje igihe azahagararira gutoza Igihugu atoza

Next Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku cyemezo cya M23 n’icya FARDC

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku cyemezo cya M23 n’icya FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.