Mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo ukekwaho gukubita umushumba we inkoni mu mutwe amuhoye kuba atagaburiye inka ze, bikamuviramo gupfa.
Iri sanganya ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe ubwo uyu mugabo w’imyaka 37 yakubitaga umushumba we w’imyaka 57 inkoni mu bice binyuranye birimo no mu mutwe, akavirirana cyane bikaza kumuviramo kwitaba Imana.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubise umushumba we amuhoye kuba atahaye ubwatsi inka ze zikirwa ubusa, ahubwo we akirirwa yinywera inzoga mu kabari.
Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Gahini, yemereye ikinyamakuru cyitwa Igihe ko ibi byabereye mu Mudugudu wa wa Nyakabungo mu Kagari ka Juru.
Yagize ati “Yakubise umushumba we kubera ko yasanze inka ze zabwiriwe, uwo mushumba akirirwa mu kabari bituma inka ze zirirwa ubusa.”
Uyu Muyobozi yakomeje agira ati “Yamukubise inkoni mu bice by’umutwe bituma ava amaraso menshi biza kumuviramo kwitaba Imana.’’
Uyu mugabo ukekwaho gukubita umushumba we bikamuviramo urupfu, yahise atabwa muri yombi, ubu akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kugira ngo bukore iperereza.
Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera witabye Imana azize inkoni yakubiswe na Sebuja, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gahini.
RADIOTV10