Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umushyikirano2023: Guverinoma yagize icyo ivuga ku ngingo yari itegerejwe n’Abanyarwanda hafi ya bose

radiotv10by radiotv10
28/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Umushyikirano2023: Guverinoma yagize icyo ivuga ku ngingo yari itegerejwe n’Abanyarwanda hafi ya bose
Share on FacebookShare on Twitter

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko, kiza ku isonga mu byavugwaga n’abaturage ko bifuza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yazakigaho. Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ikivugaho, itanga ubutumwa bw’ihumure.

Hamaze iminsi havugwa izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, rikomeje kugarukwaho na benshi bavuga ko ryahungabanyije imibereho yabo.

Ubwo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari igiye gutangira, benshi mu Banyarwanda bavugaga ko ikwiye kwiga kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuri iki kibazo yifuza “gutanga ubutumwa bw’ihumure, mpumurize Abanyarwanda, ntabwo twabibagiwe kuko guhera ejo bose babajije bavuga bati ‘ibiciro birazamuka n’uyu munsi babigarutseho, rwose nagira ngo mbahe ihumure ko Leta ntabwo yigeze itererana Abanyarwanda muri icyo kibazo.”

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku byagiye bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ingaruka iri zamuka ry’ibiciro ryagira ku Banyarwanda, birimo gutanga inyunganizi mu rwego rw’ubwikorezi.

Ati “Iyo tutazishyiramo nka Guverinoma, ibiciro tubone uyu munsi byari kuba biri inshuro ebyiri. N’aho biri uyu munsi ni uko hari icyo Leta yakoze kandi gikomeye.”

Yavuze ko nko mu biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, nko ku makamyo atwara ibiribwa ndetse n’imodoka zitwara abagenzi, Leta yagize byinshi yigomwa kugira ngo bitazamuka cyane ngo bibe byanagira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa.

Ati “Iriya nyunganizi iyo itabamo ni ukuvuga ngo ibiciro byo gutwara ibiribwa byari kuba byarabaye birebire cyane ubu tukaba dufite ibiciro bitari ibi dufite uyu munsi, wenda byari kuba inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”

Yakomeje agaruka ku bitera izamuka ry’ibiciro birimo igabanuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’igiciro cyo gusarura, guhinga no korora nacyo cyazamutse.

Yavuze ko nk’igiciro cy’ifumbire muri iki gihe cyazamutse kikikuba kabiri. Ati “Bivuze ko icyo umuntu ahinga ajya kugisarura cyamutwaye amafaranga menshi na we akajya kukigurisa menshi.”

Yavuze kandi ko no muri uru rwego, mu gihembwe cy’ihinga A gishize, Guverinoma yatanze inkunga y’ifumbire nyinshi ndetse hatangwa n’izindi nyunganizi, byose bigamije kuzongera umusaruro w’ubuhinzi “kugira ngo ibiciro bigabanuke.”

Yakomeje agira ati “Icyizere nabaha ni uko nk’umusaruro turimo tubona wavuye muri sizoni A ni ukuvuga icyiciro cy’ubuhinzi bwatangiye mu kwa cyenda k’umwaka ushize ubu turi gusarura mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikububye kabiri, uw’ibirayi wikuba kabiri, uw’ibishyimbo wo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari yashatse kuba mu Majyepfo ndetse n’igice cyo mu burasirazuba.

Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka kiva ku mafaranga Maganinani (800Frw) kijya ku mafaranga maganane (400Frw), ubwo rero n’ibindi nk’ibiranyi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite.”

Dr Ngirente yagarutse kandi ku mpamvu zatumye habaho izamuka ry’ibiciro ziturutse hanze y’u Rwanda, akaba ari byo bigora Leta y’u Rwanda ariko ko iticaye kandi izakomeza gukora ibiri mu bushobozi bwayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 5 =

Previous Post

Perezida Kagame agiye guhabwa igihembo gikomeye mu bya Football

Next Post

Uko Uturere dukurikirana mu Mihigo2021-2022: Aka mbere gaheruka kuba aka 13

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Uturere dukurikirana mu Mihigo2021-2022: Aka mbere gaheruka kuba aka 13

Uko Uturere dukurikirana mu Mihigo2021-2022: Aka mbere gaheruka kuba aka 13

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.