Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umushyikirano2023: Guverinoma yagize icyo ivuga ku ngingo yari itegerejwe n’Abanyarwanda hafi ya bose

radiotv10by radiotv10
28/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Umushyikirano2023: Guverinoma yagize icyo ivuga ku ngingo yari itegerejwe n’Abanyarwanda hafi ya bose
Share on FacebookShare on Twitter

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko, kiza ku isonga mu byavugwaga n’abaturage ko bifuza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yazakigaho. Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ikivugaho, itanga ubutumwa bw’ihumure.

Hamaze iminsi havugwa izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, rikomeje kugarukwaho na benshi bavuga ko ryahungabanyije imibereho yabo.

Ubwo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari igiye gutangira, benshi mu Banyarwanda bavugaga ko ikwiye kwiga kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuri iki kibazo yifuza “gutanga ubutumwa bw’ihumure, mpumurize Abanyarwanda, ntabwo twabibagiwe kuko guhera ejo bose babajije bavuga bati ‘ibiciro birazamuka n’uyu munsi babigarutseho, rwose nagira ngo mbahe ihumure ko Leta ntabwo yigeze itererana Abanyarwanda muri icyo kibazo.”

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku byagiye bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ingaruka iri zamuka ry’ibiciro ryagira ku Banyarwanda, birimo gutanga inyunganizi mu rwego rw’ubwikorezi.

Ati “Iyo tutazishyiramo nka Guverinoma, ibiciro tubone uyu munsi byari kuba biri inshuro ebyiri. N’aho biri uyu munsi ni uko hari icyo Leta yakoze kandi gikomeye.”

Yavuze ko nko mu biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, nko ku makamyo atwara ibiribwa ndetse n’imodoka zitwara abagenzi, Leta yagize byinshi yigomwa kugira ngo bitazamuka cyane ngo bibe byanagira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa.

Ati “Iriya nyunganizi iyo itabamo ni ukuvuga ngo ibiciro byo gutwara ibiribwa byari kuba byarabaye birebire cyane ubu tukaba dufite ibiciro bitari ibi dufite uyu munsi, wenda byari kuba inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”

Yakomeje agaruka ku bitera izamuka ry’ibiciro birimo igabanuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’igiciro cyo gusarura, guhinga no korora nacyo cyazamutse.

Yavuze ko nk’igiciro cy’ifumbire muri iki gihe cyazamutse kikikuba kabiri. Ati “Bivuze ko icyo umuntu ahinga ajya kugisarura cyamutwaye amafaranga menshi na we akajya kukigurisa menshi.”

Yavuze kandi ko no muri uru rwego, mu gihembwe cy’ihinga A gishize, Guverinoma yatanze inkunga y’ifumbire nyinshi ndetse hatangwa n’izindi nyunganizi, byose bigamije kuzongera umusaruro w’ubuhinzi “kugira ngo ibiciro bigabanuke.”

Yakomeje agira ati “Icyizere nabaha ni uko nk’umusaruro turimo tubona wavuye muri sizoni A ni ukuvuga icyiciro cy’ubuhinzi bwatangiye mu kwa cyenda k’umwaka ushize ubu turi gusarura mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikububye kabiri, uw’ibirayi wikuba kabiri, uw’ibishyimbo wo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari yashatse kuba mu Majyepfo ndetse n’igice cyo mu burasirazuba.

Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka kiva ku mafaranga Maganinani (800Frw) kijya ku mafaranga maganane (400Frw), ubwo rero n’ibindi nk’ibiranyi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite.”

Dr Ngirente yagarutse kandi ku mpamvu zatumye habaho izamuka ry’ibiciro ziturutse hanze y’u Rwanda, akaba ari byo bigora Leta y’u Rwanda ariko ko iticaye kandi izakomeza gukora ibiri mu bushobozi bwayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − five =

Previous Post

Perezida Kagame agiye guhabwa igihembo gikomeye mu bya Football

Next Post

Uko Uturere dukurikirana mu Mihigo2021-2022: Aka mbere gaheruka kuba aka 13

Related Posts

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

The First lady of Rwanda and Chairperson of the Unity Club Intwararumuri, Mrs. Jeannette Kagame, has urged Rwandans to continue...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

by radiotv10
03/11/2025
0

Mu gihe ibiciro by'ibicuruzwa by'ibanze birimo n’ibiribwa bikomeje gutumbagira, umuryango utegamiye kuri Leta wa Foodwatch, wagaragaje ubwoko 100 bw’ibiribwa bigomba...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
03/11/2025
0

IZIHERUKA

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo
AMAHANGA

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

03/11/2025
Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

03/11/2025
Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Uturere dukurikirana mu Mihigo2021-2022: Aka mbere gaheruka kuba aka 13

Uko Uturere dukurikirana mu Mihigo2021-2022: Aka mbere gaheruka kuba aka 13

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.