Umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi ushinzwe kurinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana; yarashe umuturage aramwica.
Uyu musirikare yarashe uyu musore mu gace ka Sororezo, muri Zone ya Nyakabiga, muri Komini ya Mukaza, mu mujyi wa Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2026.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko uyu musirikare yahise atabwa muri yombi akimara kwica arashe uyu musore, aho bamwe mu baturage basaba ko yahanwa byihanukiriye.
Abazi iby’intandaro y’icyatumye uyu musirikare arasa uwo musirikare, bavuga ko bikomoka ku makimbirane yari yabaye ku munsi wari wabanjirije uwabayeho iki gikorwa cy’ubwicanyi, ariko abagabo babiri bari bayagiranye bakaza kwiyunga ndetse bakanasangira inzoga.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu musore wishwe atari na we wari wagiranye ikibazo n’uriya musirikare, kuko ubwo yazindukaga agiye kumureba, atamubonye ubundi akarekura urufaya rw’amasasu kuri uwo musore wahasize ubuzima.
Nyuma yuko uyu musirikare arashe uriya musore akamwivugana, abaturage benshi bahise bahurura, bagaragaza umujinya w’umuranduranzuzi.
Ibi kandi byatumye abandi basirikare mu gisirikare cy’u Burundi bahita baza gutabara, bakafata uyu mugenzi wabo, kugira ngo atagirirwa nabi n’abaturage bari barakaye.
Nyuma kandi abasirikare bashinzwe imyitwarire y’abandi, na bo bahise bahagera, bahita banata muri yombi uyu musirikare.
RADIOTV10










