Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Umusirikare wa RDF uregwa kwica abaturage batanu yaburanishirijwe imbere y’imbaga abanza gutanga inzitizi

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Umusirikare wa RDF uregwa kwica abaturage batanu yaburanishirijwe imbere y’imbaga abanza gutanga inzitizi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant uherutse kwica abaturage batanu abarasiye mu kabari ko mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, yagiye kuburanishirizwa mu ruhame imbere y’abaturage baje kumva urubanza ari benshi, abanza kuvuga ko atiteguye kuburana kubera impamvu y’uburwayi.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, imbere y’imbaga y’abaturage bo muri uyu Murenge, bari baje kumva imiburanishirize yarwo ari benshi, aho rwabereye mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Kagari ka Rusharara.

Uretse abaturage bo muri aka gace bari baje kumva iby’uru rubanza, rwanakurikiwe n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda, bari baje kumva iby’ibi byaha biregwa mugenzi wabo.

Ni urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu aho iki cyaha cyabaye tariki 13 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2024.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, bwabwiye Inteko y’Urukiko rwa gisirikare iburanisha uru rubanza ko  Sgt Minani aregwa ibyaha birimo icy’ubwicanyi burutse ku bushake, kwica bidategetswe n’Umukuru, ndetse n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.

Ubwo uru rubanza rwari ruri gutangira, uruhande rw’uregwa, rwatanze inzitizi, rusaba ko rusubikwa, kuko uyu musirikare afite ikibazo cy’uburwayi.

Ni icyifuzo cyazamuye impaka, aho Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, bwavugaga ko iyi mpamvu itatanzwe mbere, bityo ko ntacyabuza iburanisha gukomeza.

Nyuma yuko Urukiko rwumvise impaka z’impande ziri kuburana, Inteko iburanisha yafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo isuzume iki cyifuzo cy’uregwa.

Nyuma yo kwiherera, Umucamanza yatangaje icyemezo, avuga ko urubanza rugomba gukomeza, hasobanurwa imikorere y’icyaha kiregwa uyu musirikare.

Umunyamategeko wunganira uregwa, akimara kumva iki cyemezo, yavuze ko atiteguye kuburanira uregwa, kuko batabonye umwanya uhagije wo kugira ngo baganire ku bimenyetso biri muri dosiye y’ikirego cye, kugira ngo bazabone uko babyireguraho.

Ubwo ibi byago byari bikamara kuba by’abaturage batanu bishwe n’uyu musirikare, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko “Bwafashe ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”

Uyu musirikare yaburanishirijwe imbere y’imbaga y’abaturage
Abaturage bari baje ari benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − four =

Previous Post

Tshisekedi bwa mbere yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba ashaka manda ya gatatu

Next Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yashyizeho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yashyizeho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yashyizeho Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.