Umunyarwandakazi Sherrie Silver akaba umubyinnyi mpuzamahanga umaze kubaka izina ku Isi, yagiye gusura umwana w’Ingagi yise izina mu myaka ine ishize.
Mu muhango wo kwita Izina abana b’Ingagi wabaye tariki 06 Nzeri 2019, Sherrie Silver ni umwe mu byamamare bise abana 25, aho yamwise ‘Ibirori’.
Uyu mubyinnyi uri mu Rwanda, wanasusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza iserukiramuco cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Giant of Africa, yagaragaje ko yagiye gusura umwana w’Ingagi yise izina.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, buherekejwe n’ifoto ari muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Sherrie Silver yagize ati “Nagiye gusura umwana wanjye w’ingagi uyu munsi! Ni ku nshuro ya kane nsuye Ingagi zo mu Birunga ariko buri gihe mpagirira ibihe byihariye.”
Ni mu gihe habura iminsi micye ngo mu Rwanda hongere kuba umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi, aho hazahabwa amazina abana b’Ingagi 23 mu muhango uzabera mu Kinigi tariki 01 Nzeri 2023.
Sherrie Silver kandi mu mpera z’icyumweru gishize, yanabonanye na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, nyuma y’uko uyu mubyinnyikazi yari amaze gususurutsa abantu mu itangizwa ry’iserukiramuco rya Giant of Africa, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umukuru w’u Rwanda.
Uyu mubyinnyikazi, yagaragaje ibyishimo byo kuba yahuye n’Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bakomeje guteza imbere urubyiruko.
Mu butumwa bwe, Sherrie Silver yagize ati “Iri joro ryari igitangaza! Nishimira kugira Perezida na Madamu wa Perezida kuba bakomeje gushyigikira urubyiruko.”
RADIOTV10