Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

radiotv10by radiotv10
11/07/2025
in MU RWANDA
0
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore bivugwa ko yaninjiye.

Uyu musore w’imyaka 25 ukekwaho kwica nyina w’imyaka 60 amukubise umuhini, akekwaho gukora iki cyaha mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.

Nyuma y’iki cyaha cyabereye aho batuye mu Mudugudu wa Gihembe mu Kagari ka Rumuri, Umurenge wa Muhura, uyu musore yahise atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kiziguro.

Amakuru ava mu buyobozi bw’inzego z’ibanze no mu baturage bo muri aka gace, avuga ko uyu musore yishe nyina amuziza kuba yamubuzaga gutereta umugore wo muri ako gace.

Nayigizente Gilbert uyobora Umurenge wa Muhura yagize ati “Yamwicishije umuhini avuga ko amubuza gutereta umugore yari yarinjiye baturanye. Ni umugore wibana yari yarinjiye umubyeyi we ntabimushyigikiremo, uyu munsi rero yamwicishije umuhini ariko yahise atabwa muri yombi.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage ko bakwiye kubaha ubuzima bwa bagenzi babo, ku buryo nta wari ukwiye guhirahira atekereza kuvutsa undi ubuzima, amuziza kuba bafitanye ikibazo, ahubwo ko igihe gihari bajya begera ubuyobozi bukabafasha kugishakira umuti.

Ati “Turababwira ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa, nta muntu wemerewe kuvutsa ubuzima undi muntu. Buri wese akwiriye kubaha undi noneho ababyeyi bo bikaba akarusho.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu musore ukekwaho kwica uwamwibarutse yari asanzwe arangwa n’imyitwarire itanoze, hakiyongeraho ibi byo kwinjira umugore bitari byashimishije umubyeyi we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Next Post

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.