Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore bivugwa ko yaninjiye.
Uyu musore w’imyaka 25 ukekwaho kwica nyina w’imyaka 60 amukubise umuhini, akekwaho gukora iki cyaha mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.
Nyuma y’iki cyaha cyabereye aho batuye mu Mudugudu wa Gihembe mu Kagari ka Rumuri, Umurenge wa Muhura, uyu musore yahise atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kiziguro.
Amakuru ava mu buyobozi bw’inzego z’ibanze no mu baturage bo muri aka gace, avuga ko uyu musore yishe nyina amuziza kuba yamubuzaga gutereta umugore wo muri ako gace.
Nayigizente Gilbert uyobora Umurenge wa Muhura yagize ati “Yamwicishije umuhini avuga ko amubuza gutereta umugore yari yarinjiye baturanye. Ni umugore wibana yari yarinjiye umubyeyi we ntabimushyigikiremo, uyu munsi rero yamwicishije umuhini ariko yahise atabwa muri yombi.”
Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage ko bakwiye kubaha ubuzima bwa bagenzi babo, ku buryo nta wari ukwiye guhirahira atekereza kuvutsa undi ubuzima, amuziza kuba bafitanye ikibazo, ahubwo ko igihe gihari bajya begera ubuyobozi bukabafasha kugishakira umuti.
Ati “Turababwira ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa, nta muntu wemerewe kuvutsa ubuzima undi muntu. Buri wese akwiriye kubaha undi noneho ababyeyi bo bikaba akarusho.”
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu musore ukekwaho kwica uwamwibarutse yari asanzwe arangwa n’imyitwarire itanoze, hakiyongeraho ibi byo kwinjira umugore bitari byashimishije umubyeyi we.
RADIOTV10