Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wafatanywe ibilo 19 by’urumogi akekwaho gukura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko atari urwe, ahubwo ko yari aruhawe n’uwo bari kumwe we wahise anatoroka.
Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Ruhara, Akagari ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana, yafashwe ku manywa y’ihangu saa saba n’igice.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yavuze ko abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abasore babiri bambutse umupaka baturutse mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bifashishije inzira zitemewe.
Ati “Umwe muri bo ahetse igikapu, utari ufite igikapu ababonye ahita yiruka, byatumye bagira amakenga batanga amakuru, abapolisi barebye mu gikapu cy’uwo musore basangamo imifuka ibiri irimo urumogi niko guhita atabwa muri yombi.”
Uyu wafashwe, yemeye ko urumogi bafatanywe ari ibilo 19, bari bavanye mu gihugu cy’abaturanyi, ariko ko atari urwe, ahubwo ari ikiraka cyo kurwikorera yari yahawe na mugenzi we bari bari kumwe watorotse, kandi ko atari azi aho bari barujyanye.
SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizibukira bagakora ibyemewe kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bagashyikirizwa ubutabera.
Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo kubikwirakwiza biburizwamo, aboneraho kubashishikariza gukomeza uwo muco mwiza wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa mugenzi we watorotse kugira ngo nawe afatwe.
RADIOTV10