Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore wakoze ubukwe na MC bafatiwe mu birori kubera ubutumwa buhimbano bw’ibipimo bya COVID-19

radiotv10by radiotv10
20/12/2021
in MU RWANDA
0
Umusore wakoze ubukwe na MC bafatiwe mu birori kubera ubutumwa buhimbano bw’ibipimo bya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri bafatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza aho bakekwaho gukoresha ubutumwa buhimbano bwo kwipimisha COVID-19. Aba bafashwe barimo uwari umukwe ndetse n’uwari uyoboye imihango (MC).

Hategekimana Joseph na Uwimana Francois bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, bakurikiranweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bantu bafashwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Abapolisi bari mu kazi bisanzwe bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 baza kugera mu Kagari ka Katarara bahasanga abantu benshi bari mu bukwe bwo gusaba no gukwa. Bagenzuye ibyangombwa by’abo bantu bari batashye ubukwe, baje gusanga ibyangombwa by’umusangiza w’amagambo ari we Hategekimana Joseph afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 yanduye (Negative).”

Ubwo byagaragara ko ubwo butumwa atari umwimerere w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), ako kanya yahise afatwa.

Hategekimana amaze gufatwa yavuze ko ubwo butumwa yabwohererejwe n’uwarongoye ari we Uwimana.

SP Kanamugire yibukije abantu ko COVID-19 itarangiye bityo bagomba kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye, yabasabye kwirinda kunyura mu nzira zose zibaganisha mu byaha harimo kuriya guhimba ubutumwa bugaragaza ko uri muzima nyamara utaripimishije.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

AMAFOTO: Min Bamporiki yatashye ubukwe bwa Patient Bizimana bwagaragayemo imbaraga z’Imana

Next Post

Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.