Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore wakoze ubukwe na MC bafatiwe mu birori kubera ubutumwa buhimbano bw’ibipimo bya COVID-19

radiotv10by radiotv10
20/12/2021
in MU RWANDA
0
Umusore wakoze ubukwe na MC bafatiwe mu birori kubera ubutumwa buhimbano bw’ibipimo bya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri bafatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza aho bakekwaho gukoresha ubutumwa buhimbano bwo kwipimisha COVID-19. Aba bafashwe barimo uwari umukwe ndetse n’uwari uyoboye imihango (MC).

Hategekimana Joseph na Uwimana Francois bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, bakurikiranweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bantu bafashwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Abapolisi bari mu kazi bisanzwe bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 baza kugera mu Kagari ka Katarara bahasanga abantu benshi bari mu bukwe bwo gusaba no gukwa. Bagenzuye ibyangombwa by’abo bantu bari batashye ubukwe, baje gusanga ibyangombwa by’umusangiza w’amagambo ari we Hategekimana Joseph afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 yanduye (Negative).”

Ubwo byagaragara ko ubwo butumwa atari umwimerere w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), ako kanya yahise afatwa.

Hategekimana amaze gufatwa yavuze ko ubwo butumwa yabwohererejwe n’uwarongoye ari we Uwimana.

SP Kanamugire yibukije abantu ko COVID-19 itarangiye bityo bagomba kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye, yabasabye kwirinda kunyura mu nzira zose zibaganisha mu byaha harimo kuriya guhimba ubutumwa bugaragaza ko uri muzima nyamara utaripimishije.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

AMAFOTO: Min Bamporiki yatashye ubukwe bwa Patient Bizimana bwagaragayemo imbaraga z’Imana

Next Post

Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.