Friday, August 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in AMAHANGA
0
Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo muri Nigeria wari warakatiwe igihano cy’urupfu kubera kwiba inkoko, byemejwe ko agiye kubabarirwa nyuma y’imyaka 14 afunze.

Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Osun mu majyepfo ya Nigeria, wavuze ko Leta ye itanga imbabazi ndetse ko vuba baza kurekura Morakinyo Sunday wafunzwe mu mwaka wa 2010 afite imyaka 17.

BBC ivuga ko icyo gihe uwo Sunday yari kumwe na mugenzi we batera urugo rw’umupolisi bitwaje imbunda arabatesha ariko bamwiba inkoko n’amagi. Baje kuburanishwa birangira bakatiwe urwo gupfa, igihano kitishimiwe na benshi bavuga ko iki gihano cyafatanywe kwihanukira kuko kitanganya uburemere n’icyaha bakoze.

Kuva ubwo, abo mu muryango w’uyu musore bafatanyije n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntibasibye gusaba ko yarekurwa kuko icyo gihano cyari kihanukiriye.

Nyuma yo kubabarirwa, biteganyijwe ko uyu musore azarekurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025. Icyakora itangazo rivuga ku mbabazi zigomba guhabwa uyu musore, ntacyo rivuga kuri mugenzi we bafunganywe.

Igihano cy’urupfu kiri mu bihano bitangwa muri Nigeria, gusa kuva mu mwaka wa 2012 nta muntu uricwa, mu gihe hari abantu 3 400 bategereje guhabwa iki gihano cy’urupfu.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + sixteen =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Next Post

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Related Posts

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

by radiotv10
14/08/2025
0

Daniel Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa...

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

by radiotv10
14/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, has said that he always asks God for forgiveness for...

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

by radiotv10
14/08/2025
0

Haravugwa imirwano muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, ihanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’uruhande bahanganye...

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

by radiotv10
14/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko iteka ahora asaba Imana imbabazi ku byo yaba ataritwayeho neza...

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

by radiotv10
14/08/2025
0

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo icyenda bahoze mu gisirikare cy’iki Gihugu bagiye muri Ukraine...

IZIHERUKA

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki
AMAHANGA

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

by radiotv10
14/08/2025
0

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

14/08/2025
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

14/08/2025
Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

14/08/2025
Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

14/08/2025
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

14/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.