Nyuma y’uko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu igaragaje ko inzego z’umutekano zahungabanyije abaturage by’umihariko muri ibi bihe bya COVID19, hari abaturage bavuga ko nabo babyiboneye n’amaso yabo, gusa ngo bababazwa n’uko aba batabiryozwa.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga mu bihe binyuranye by’umwihariko mu gihe cya COVID-19 ,inzego z’umutekano zahungabanyije abaturage .
Iyi komisiyo ivuga ko mu turere 15 yakoreymo ubushakashatsi yasanze hari aho inzego z’umutekano nka polisi, Dasso n’irondo ry’umwuga zawuhungabanyije cyane ndetse abaturage bamwe banagiriramo ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Bamwe mu baturage twaganiriye nabo bemeranya n’iyi komisiyo bakavuga ko muri iki gihe cy’icyorezo hari abapolisi,cyangwa abanyerondo bitwaje ububasha bafite bahungabanya rubanda, ndetse ngo bamwe nta na gikurikirana babonye.
Uwitwa Siborurema utuye mu mu murenge wa Kinyinya yavuze ko ibi iwabo byahabaye isnhuro nyinshi. Ati ” Hambere umunyerondo yakubise umuntu amumena uruhago kandi ntibakurikiranywe. Ku itari 2 Kamena nabwo abanyerondo birukankana umuntu agwa mu mukingo avunika igufa ry’akaguru,mwumvise wa mwana wo muri Rwamagana warashwe n’umuolisi ,ubu uwo mupolisi arakidegembya kandi bene umuntu baramushyinguye.”
Mugenzi we na we utashatse kugaragara mu itangazamakuru ,ati ” Umuyobozi yasangaga abaturage begeranye, bari mu kabari cyangwa se barigukora ibindi binyuranyije n’amabwiriza,agahita akubita,abandi akajyana mu bigo by’inzererezi. Rwose baraduhungabanyije sinatinya kubivuga.”
Aba baturage basanga leta ihagrukiye bene aba banyamutekano ngo bacisha make ,bagaha agaciro imyanya bariho n’abaturage.
Ati ” Leta ikwiye kubishyiramo imbaraga, umuyobozi yabangamira abaturage ,bagahita bamukuraho nta mananiza,ubwo bitagenze gutyo rero,iki kibazo ntikizacika.”
Komisiyo ivuga ko mu birego yakurikiranye ngo harimo n’iby’abapolisi bagize uruhare mu kuvutsa abantu uburenganziira bwo kubaho barabica.
Twashatse kumenya icyo polisi yurwanda ivuga kuri iyi raporo n’icyo igiye gukora, ariko ntibyadukundira kuyibona,gusa umuvugizi wayo yatubwiye ko igihe cyose azahugukira yiteguye kuzabivugaho.
Iyi raporo kandi igaragaza ko mu birego 597 yakurikiranye,90.% byabyo byagaragayemo ihohoterwa,harimo abaturage bane bo mu turere twa Nyanza, Rwamagana na Ngoma bishwe n’abashinzwe umutekano babaziza amakosa afitanye isano no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID119, icyakora ngo bakurikiranywe mu butabera.
Rubanda na none yifuza ko uwajya akurikiranwaho ubu bugizi bwa nabi, ngo byajya bireka kugirwa ubwiru ,akazanwa mu ruhame byanashoboka aakjyanwa aho yakoreye icyaha,kugirango ba baturage yahungabanyije bamenye ko babonye ubutabera, naho ngo batabaye ibyo ikibazo nkiki ntikizagira iherezo.
Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&Tv10