Jacqueline Hansen, Umunyarwandakazi uba muri Denmark, yagaragaje igikorwa cy’ubumuntu, aha moto zikoresha amashanyarazi bamwe mu bamugariye ku rugamba kugira ngo zizajye zibafasha mu ngendo.
Ni utumoto duto twangiwe rimwe n’amagare kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022, byahawe abamugariye ku rugamba bafite ubumuga bw’ingingo barimo abatakaje bimwe mu bice by’umubiri nk’amaguru.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ahatujwe abamugariye ku rugamba barenga 60 banafite ibikorwa bibateza imbere birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi.
Umwe mu bahawe ibi bikoresho witwa Karagirwa Jules, yashimye uyu munyarwandakazi wabazirikanye akabaha ibi bikoresho bizajya biborohereza mu gukora ingendo.
Yagize ati “Ndashimira uyu mubyeyi watekereje ibi bintu aho yakuye Imana imwongerere kandi imufashe cyane kuko kuba yatekereje ibi bintu ntabwo ari benshi bakunze kubitekereza, turamushimiye cyane.”
Avuga ko amagare bari basanzwe bakoresha, byabasabaga gushaka umuntu ubasunika “ariko kano uva mu rugo ukitwara mu mirimo dukora ya buri munsi, ukagenda ugakora ibyo ukora warangiza kubikora ukigarura.”
Jacqueline Hansen usanzwe atera inkunga ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda, avuga ko aba bantu bamugariye ku rugamba ari abantu b’ingenzi bakwiye kwitabwaho ku buryo yagize amahirwe yo kubona abaterankunga bamuha utu tumoto agahita atekereza kuri aba bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.
Ati “Naratekereje nti ‘hari abantu baba bagifite amaboko’ ku buryo umuntu yabaha akagare kakabageza aho bashaka kugera.”
RADIOTV10