Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Thomas Tuchel watoje amakipe anyuranye ku Mugabane w’u Burayi, nka Borussia Dortmund na Bayern Munich zo mu Budage, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, na Chelsea yo mu Bwongereza, yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza (Three Lions).

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza ryatangaje ko uyu mutoza w’Umudage Thomas Tuchel w’imyaka 51, watwaranye n’ikipe ya Chelsea igikombe cya UEFA Champions League, ari we mutoza mukuru w’ikipe y’iki Gihugu.

Tuchel azungirizwa n’umutoza w’Umwongereza, Anthony Barry, uzwi cyane dore ko bagiye bakorana mu makipe atandukanye.

Thomas Tuchel, watoje Borussia Dortmund hagati ya 2015 na 2017, agatwarana na yo igikombe cy’igihugu cy’u Budage (DFB Pokal) cya 2016-2017, agatoza na Paris Saint Germain hagati ya 2018 na 2020, yo akayihesha ibikombe bitandatu birimo bibiri bya Shampiyona y’u Bufaransa, kimwe cya Coupe de France, ikindi kimwe cya Coupe de la Ligue, n’ibindi bibiri bya Trophées des Champions.

Si mushya mu Bwongereza kuko kuva ku ya 26 Mutarama 2021 kugeza ku ya 07 Nzeri 2022, yari umutoza w’ikipe ya Chelsea, yatwaranye na yo ibikombe bitatu, birimo igikombe kimwe cya UEFA Champions League, kimwe cya UEFA Super Cup n’ikindi cya FIFA Club World Cup.

Icyemezo cyo guha Tuchel akazi hamwe n’umwungiriza we Anthony Barry, cyafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu ntangiririro z’icyumweru gishize, aho amakuru avuga ko Thomas Tuchel yasinye amasezerano ye yo kuba Umutoza w’u Bwongereza ku ya 07 Ukwakira 2024, ariko ntibihite bitangazwa kugira ngo bidateza umwuka mubi mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, dore ko yari ifite imikino ibiri igomba gukina, uwo bakiriyemo u Bugereki ku ya 10 Ukwakira 2024 n’uwo basuyemo Finland ku ya 13 Ukwakira 2024.

SunSport itangaza ko Tuchel yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice (amezi 18), aho umushahara we ku mwaka ari miliyoni 5 z’Ama-Pounds, bikaba byitezwe ko we n’umwungiriza we Anthony Barry bazatangira akazi ku ya 01 Mutarama 2025, bivuze ko Lee Carsley, wari usigaye atoza ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nyuma yuko itandukanye na Gareth Southgate, ari we uzatoza imikino ibiri iki Gihugu gifite mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi byafasha Congo kurandura burundu ibibazo byayibayeho akarande

Next Post

Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Related Posts

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Haravugwa iki nyuma y’icyemezo 'gitunguranye' cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.