Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Thomas Tuchel watoje amakipe anyuranye ku Mugabane w’u Burayi, nka Borussia Dortmund na Bayern Munich zo mu Budage, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, na Chelsea yo mu Bwongereza, yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza (Three Lions).

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza ryatangaje ko uyu mutoza w’Umudage Thomas Tuchel w’imyaka 51, watwaranye n’ikipe ya Chelsea igikombe cya UEFA Champions League, ari we mutoza mukuru w’ikipe y’iki Gihugu.

Tuchel azungirizwa n’umutoza w’Umwongereza, Anthony Barry, uzwi cyane dore ko bagiye bakorana mu makipe atandukanye.

Thomas Tuchel, watoje Borussia Dortmund hagati ya 2015 na 2017, agatwarana na yo igikombe cy’igihugu cy’u Budage (DFB Pokal) cya 2016-2017, agatoza na Paris Saint Germain hagati ya 2018 na 2020, yo akayihesha ibikombe bitandatu birimo bibiri bya Shampiyona y’u Bufaransa, kimwe cya Coupe de France, ikindi kimwe cya Coupe de la Ligue, n’ibindi bibiri bya Trophées des Champions.

Si mushya mu Bwongereza kuko kuva ku ya 26 Mutarama 2021 kugeza ku ya 07 Nzeri 2022, yari umutoza w’ikipe ya Chelsea, yatwaranye na yo ibikombe bitatu, birimo igikombe kimwe cya UEFA Champions League, kimwe cya UEFA Super Cup n’ikindi cya FIFA Club World Cup.

Icyemezo cyo guha Tuchel akazi hamwe n’umwungiriza we Anthony Barry, cyafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu ntangiririro z’icyumweru gishize, aho amakuru avuga ko Thomas Tuchel yasinye amasezerano ye yo kuba Umutoza w’u Bwongereza ku ya 07 Ukwakira 2024, ariko ntibihite bitangazwa kugira ngo bidateza umwuka mubi mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, dore ko yari ifite imikino ibiri igomba gukina, uwo bakiriyemo u Bugereki ku ya 10 Ukwakira 2024 n’uwo basuyemo Finland ku ya 13 Ukwakira 2024.

SunSport itangaza ko Tuchel yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice (amezi 18), aho umushahara we ku mwaka ari miliyoni 5 z’Ama-Pounds, bikaba byitezwe ko we n’umwungiriza we Anthony Barry bazatangira akazi ku ya 01 Mutarama 2025, bivuze ko Lee Carsley, wari usigaye atoza ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nyuma yuko itandukanye na Gareth Southgate, ari we uzatoza imikino ibiri iki Gihugu gifite mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − ten =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi byafasha Congo kurandura burundu ibibazo byayibayeho akarande

Next Post

Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Related Posts

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

by radiotv10
29/10/2025
0

Rayon Sports ishobora kubura umutoza w’umunya-Senegal, Serigne Saliou Dia bari bumvikanye, nyuma yuko aje ku rutonde rw’abashobora guhabwa akazi mu...

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Haravugwa iki nyuma y’icyemezo 'gitunguranye' cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.