Seninga Innocent wari uherutse gusubizwa mu nshingano n’ikipe ya Etincelles FC yari yarigeze gutoza ikaza kumuhagarika, yasezeye rugikubita, ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kumusuzugura.
Mu kwezi gushize Seninga yagaruwe nk’Umutoza Mukuru wa Etincelles ndetse tariki 16 Nyakanga yari yahise atangiza imyitozo y’iyi kipe yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026.
Gusa amakuru yageraga kuri RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavugaga ko uyu munsi atatoje iyi kipe ikomeje imyitozo, aho byakekwaga ko yamaze gusezera.
Uyu mutoza wari uherutse no kwikoza muri Zambia ariko iby’ikipe yari agiye gutoza bikazamo kirogoya, yemeje ko yamaze gusezera iyi kipe ya Etincelles yari iherutse kumuha akazi.
Avuga ko nta baruwa yanditse asezera kuko yari atarahabwa amasezerano y’akazi, ahubwo ko we icyo yakoze ari uguhagarika inshingano.
Yagize ati “Nta mpamvu yo kwandika nsezera kuko nari umunyakiraka, kuko nta faranga na rimwe rya bo nahawe.”
Yavuze kandi ko Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles, Bagoyi Sultan ari inyuma yo guhagarika inshingo kwe, kuko yanyereje amafaranga yagombaga guhabwa na Perezida w’iyi kipe.
Ati “Na installation fees (amafaranga yo kwitegura) Perezida yanyoherereje umwe mu bo bakorana yarayijyaniye ntiyangeraho. Ibyo rero nabifashe nk’agasuzuguro.”
Uyu mutoza wigeze no guhagarikwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe ya Etincelles, yavuze ko nyuma yo kugarurwa mu nshingano, yanimwe uburenganzira mu bikorwa byo gushaka no gusinyisha abakinnyi abona bazamufasha mu kazi ke.
Yavuze ko hari abakinnyi we yagiye abereka yifuzaga ariko “bakabanga, bakizanira ababo bakabasinyisha ntabizi kandi ari njye uzabazwa umusaruro.”
Avuga ko ibi byose byatumye afata icyemezo cyo guhagarika inshingano ze nk’umutoza wa Etincelles, wagombaga kuzafasha iyi kipe muri shampiyona ya 2025-2026 ibura iminsi micye ngo itangire.
RADIOTV10
Ariko ubanza Seninga nawe Ari nkawa mwana murizi udakurwa urutozi pe!!!